Uko wahagera

Rwanda: Abagabo ba Mbere Batanze Ubuhamya m'Urubanza rwa Pasiteri Bizimungu - 2004-04-21


Nyuma y'aho uwahoze ari Perezida w'u Rwanda Pasiteri Bizimungu na bagenzi be batangiriye urubanza rwabo mu mizi ejo ku wa kabiri bitabye urukiko ku nshuro ya kabiri.

Uwa mbere mu babajijwe ibyo yamenyesheje polisi n’ubushinjacyaha yabaye uwitwa Nsengiyumva Obed, umugabo w’imyaka 33. Yahakanye ibyo yavuze, avuga ko yabikoreshejwe n'ubwoba.

Nsengiyumva Obed yakurikiwe n'umutegerugori watanze ubuhamya ku mugaragaro ariko asaba ko izina rye ridatangazwa mu binyamakuru. We aravuga ko bimwe mu byanditswe ko ashinja bwana Pasiteri Bizimungu n'abandi bari mu rubanza rwe atabyemera. Mu byo amushinja ariko harimo inama avuga ko yabereye mu Kiliziya mu Gasiza ku Gisenyi ngo yazagamo n'Abacengezi. Yaje kuvuga nyuma ko icyo yise Kiliziya ubwo yatangaga ubuhamya mbere ari shapele. Hemejwe rero ko hagomba kuba iperereza bakamenya neza niba koko aho hantu hari Kiliziya cyangwa shapele.

Abandi bagabo babiri nbitabye bo bashinje Pasiteri Bizimungu na bagenzi be bivuye inyuma. Uwitwa Bugingo amushinja kuba yaranyuzaga ubutumwa ku mushoferi we na Ntakirutinka bujyanye n'ibikorwa by'ubugizi bwa nabi no gutoteza Abatutsi n'abacitse ku icumu.

Bwana Bugingo avuga ko mu mugambi wabo ingabo z'Ubuyanja (Forces Ubuyanja) ngo zagombaga guteza akaduruvayo zikazunganirwa n'izari hanze zari ziyobowe na Col. Mugaragu na General Rwarakabije. Yongeraho ko bari bafite umugambi wo guteza akaduruvayo ndetse bagatera n'amabuye ku ngo z'abacitse ku icumu ry'itsembabwoko. Ngo bimwe ndetse byanashyizwe mu bikorwa k’uburyo yanabitangiye ingero.

Pasiteri Bizimungu na mugenzi we Charles Ntakirutinka bahawe umwanya wo guhata ibibazo ababashinja, banereka ubucamanza ko bivuguruje mu byo bagiye bashinja.

Urubanza rukaba rukomeza kuri uyu munsi wa gatatu tariki ya 21 Mata.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG