Muri iyi minsi abana bahoze mu mitwe yitwaje intwaro barataha ari benshi. Mu ishuri bateganirijwe mu ntara ya Ruhengeri ubu bararenga 90. Aho bahaherwa inyigisho zinyuranye zirimo kubakurikirana ngo babamenyereze ubuzima busanzwe no kubigisha imyuga yazabafasha bageze iwabo.
Nk'uko umuyobozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yabisobanuye atangiza icyo kigo ku mugaragaro, abo bana ngo ni amaboko y'u Rwanda rw'ejo, ngo ntibari bakwiye gukoreshwa mu ntambara kuko bakagombye kuba bari mu mashuri. Asanga bizabagora kwiga bakuze kandi ari na ko bibera igihugu umutwaro munini.
Abana bakurikirana amasomo mu ijambo bagejeje ku bari aho bavuze ko bishimiye kubona abayobozi babitayeho, bakaba barabateganyirije no kubona inyigisho. Bose bemeza ko ubuzima barimo butari bukwiye umwana. Abenshi muri bo bakaba baratangiye igisirikare hagati y'imyaka irindwi na cumi n'umwe. Bahuye n'ubuzima bubi cyane, burimo kwikorera imitwaro iremereye cyane, gutegekwa kwica, kubona abantu bicwa urubozo no kubona bagenzi babo bagwa ku rugamba.
Bimwe mu bihugu byahuye n'ingorane zo kugira abana bakoreshwa mu ntambara bikaba biri mu kuza mu ngendo-shuri mu Rwanda. Ubwo iryo shuri ryatangizwaga ku mugaragaro zimwe mu ntumwa zivuye muri Etiyopiya zari zihari mu rwego rwo kwigira ku Rwanda.
Ubusanzwe abana bavaga ku rugamba muri Repuburuka Iharanira Demokarasi ya Congo bakaba baranyuraga mu kigo cy'i Gitagata cyagenewe guha amahugurwa abana bo mu muhanda.
Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.