Perezida Kagame akaba yarongeyeho ko iby'indege ya Habyarimana ntacyo bimubwiye ngo kuko ntaho ihuriye n'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda. Yongeraho ko kuva 59 genocide itangira kugeza na mbere hose hicwa abagogwe bitatewe n'iyicwa rya Perezida. Kuriwe ngo arabimenyereye ngo kuko iyo kwibuka genocide yabaye mu Rwanda iyo byegereje buri gihe abafaransa bazana iby'iriya dosiye y'iraswa ry'indege ya Habyarimana.
U Rwanda kandi ngo ntirushobora gutakaza amafaranga mu gukora ipererereza ku rupfu rwa Habyarimana ngo kuko nta n'icyo bihindura ku manza za genocide. Abatangaza ko bagize uruhare mu kumanura indege bahawe abahaye amabwiriza ngo ni amateka y'amahimbano kubera inyungu bashobora kuba babifitemo.
Perezida Kagame yemeza ko iriya raporo itigenga, akaba asanga Leta y'Ubufaransa yari yihishe inyuma yayo kugira ngo ikomeze ihunge ibyo yagizemo uruhare muri genocide. Yongeye gutunga agatoki abafaransa kuba baragize uruhare mu gutoza interahamwe no kuzifasha guhunga zimaze kwica.