Uko wahagera

AMATANGAZO  01 25 2004 - 2004-01-24


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Nyirangirabakunzi Ancilla utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Rwinume, intara ya Kigali ngali; Habimana Theodore na we utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Rwinume, intara ya Kigali ngali na Simpalinka Rwigema Ignace uri mu gihugu cya Zambiya, Nyirandolimana Laurence uri mu nkambi ya Zaleka, mu gihugu cya Malawi; Nkulikiyimana Cyprien utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, umurenge wa Gakomeye, akagali ka Ntuntu na Museminali Steeven utuye mu karere ka Gashora, umuurenge wa Rwinume, intaraya Kigali ngali, Ngilinshuti Jean Marie Vianney utuye mu kagari ka Kabagari, umurenge wa Ngororero, akarere ka Kageyo, intara ya Gisenyi; Hakizimana Pierre ubarizwa kuri aderesi zikurikira Box 72541 Dar-es-Salaam, Tanzania na Ahishakiye Consolata utuye mu karere ka Gisozi, umurenge wa Gatsata, ahahoze hitwa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyirangirabakunzi Ancilla utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Rwinume, intara ya Kigali ngali ararangisha musaza we Maniraguha Jean Bosco n’abo bari kumwe ari bo Havugimana Jean Pierre, Harelimana Juvenal, Niyonsaba Claudine, Nyirabizimana Gaudence na Ndagijimana Francois bakunda kwita Mahinja, aba bose bakaba baraburaniye mu nkambi ya Inera, ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabamenyesha ko we yahungutse mu mwaka w’1997 ari kumwe na Ngerageze Jean Damascene, Sentashya Donatien, Mukamsana Verdiane n’abandi bana. Nyirangirabakunze arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Habimana Theodore utuye mu karere ka Gashora, umurenge wa Rwinume, intara ya Kigali ngali ararangisha murumuna we Mutanguha Ephrem baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire mu mwaka w’1996. Habimana aramusaba aho yaba ari hose, ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Aramumenyesha kandi ko bose ubu bari mu rugo ko Dieudonne na we ubu yahageze kandi umukecuru wabo akaba yaritabye Imana. Habimana akaba akomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Jean Bosco Hampire na madame we Marie Therese bavuka mu Mutara, mu karere ka Muvumba. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka ngo kuko bageze mu rugo amahoro bari kumwe na Gashugi Felix.

3. Tugeze ku butumwa bwa Simpalinka Rwigema Ignace uri mu gihugu cya Zambiya ararangisha umuryango wa Habimana Charles, Nyirahabimana Christine bakunda kwita Ndagije, Noheli, Uwamahoro bakunda kwita Mahoro, Akingeneye na Ingabire. Arabasaba ko niba bumvise iri tangazo ko bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ikurikira. Iyo aderesi ni simpalinka@yahoo.co.uk cyangwa se bagahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Simpalingoma ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko umuvandimwe wabo witwa Jean de Dieu Uwizeye, uzwi cyane ku izina rya Muzungu akeneye kumenya amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nyirandolimana Laurence uri mu nkambi ya Zaleka, mu gihugu cya Malawi ararangisha Uwanyiligira Marie Gaurette ushobora kuba ari I Duwala ho mu gihugu cya Cameroun. Arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abashije kumva iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Nyirandolimana Laurence, B.P. 1530 Lilongwe, Malawi. Nyirandolimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo akaba azi uwo arangisha ko yabimumenyesha. n 5. Dukulikijeho ubutumwa bwa Nkulikiyimana Cyprien utuye mu ntara ya Gikongoro, akarere ka Karaba, umurenge wa Gakomeye, akagali ka Ntuntu ararangisha mukuru we Uwayezu Yohani Mariya Viyani, madamu we Liberata n’abana Rukara na Matesu. Nkulikiyimana avuga ko baburaniye mu ishyamba ry’inzitane, mu cyahoze cyitwa Zayire. Arasaba uwaba akiriho akaba yumvise iri tangazo ko yamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kandi kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nkulikiyimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko bahungutse bagasanga umusaza yaritabye Imana. Umukecuru na we yaje kwitaba Imana mu mwaka w’2002, nyuma y’igihe gito Poratazi atahutse, na we yaje kwitaba Imana. Ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Dushimiyimana we ari muri Congo- Brazzaville.

6. Tugeze ku butumwa bwa Museminali Steeven utuye mu karere ka Gashora, umuurenge wa Rwinume, intara ya Kigali ngali ararangisha se wabo witwa Bigilimana Paul n’umugore we Mpaziki Venantie, abana Musengimana, Bazirushaka na Yankulije. Aba bose bakaba bari barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Museminali arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ari kumwe n’umukecuru Bahufite Dancilla na Twagiramungu Ferdinand ndetse na NdagijimanAnazali n’umugore we. Ararangiza abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira kubamenyesha aho baherereye muri iki gihe cyangwa se bakihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ibibafashemo.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com. Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ngilinshuti Jean Marie Vianney utuye mu kagari ka Kabagari, umurenge wa Ngororero, akarere ka Kageyo, intara ya Gisenyi ararangisha umugore we Nyirangendahimana Constance wari kumwe n’abana babiri Hirwa Jean D’Amour na Ngirinshuti Serge. Uwo Nyirangendahimana yari kumwe kandi na Alexis Tembera na Muhawenimana Drocelle, bose bakaba baraburaniye hagati ya Hombo na Bunyakiri, mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngilinshuti arabasaba rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro, cyangwa se bakamumenyesha aho baherereye muri iki gihe. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko abavandimwe babo bakiriho. Abo akaba ari umukecuru Mukankubana Perpetue, Mukangendandumwe Josee, Nyirababimana Venantie, Nyirancamubanzi Domitille, Harolimana Jean Nepomuscene, Uwabakiliho Francois na Uzamukunda Diane. Ngilinshuti ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwo mugore we ko nimero za telefone za Mukangendandumwe ari 547024 cyangwa 08510659; naho ize zikaba 08585224.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Hakizimana Pierre ubarizwa kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Box 72541 Dar-es-Salaam, Tanzania, email ikaba hakizim225@yahoo.com ararangisha mushiki we Mukangarambe Elizabeth wahoze mu nkambi y’impunzi ya Maheba, mu gihugu cya Zambia, muramu we Mvukiyehe Michel wari I Lusaka muri Zambia n’abandi bose bo mu muryango wa Basabose David. Hakizimana arakomeza ubutumwa bwe asaba abo bose arangisha ko bamumenyesha aho baherereye muri iki gihe bakimara kumva iri tangazo. Ngo bashobora kumwandikira bakoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Hakizimana ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo ararangisha kubibamenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ahishakiye Consolata utuye mu karere ka Gisozi, umurenge wa Gatsata, ahahoze hitwa Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali ararangisha umugabo we Harelimana Jean uzwi cyane ku izina rya John, akaba yari yarahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Inera. Ahishakiye aramusaba ko niba akiriho yamumenyesha aho aherereye muri iki gihe cyangwa se akihutira gutahuka. Ahishakiye arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yatahutse muri 97 ari kumwe n’abana bose. Ngo yasanze abavandimwe be bose bari mu Rwanda. Ahishakiye aboneyeho kurangisha barumuna be bashobora kuba bari mu nkambi Chimanga ho muri Congo-Kinshasa, Nyirahavugimana Beatrice, Kubwimana Julienne, Nshimiyimana Marc, Twagirayezu Innocent na Musabyemaliya Immaculee. Ahishakiye ararangiza ubutumwa bwe rero abasaba ko bakiramara kumva iri tangazo na bo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG