Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira
Umuryango wa Leonard na Mwubahamana Gatarina batuye mu kagari ka Gateko, umurenge wa Gihogwe, akarere ka Rutongo intara ya Kigali-ngali; Augustini Mucokarande utuye mu kagari ka Kinihira, umurenge wa Rambura, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi na Bahizi Cyriaque utaravuze aho atuye muri iki gihe, Jean Pierre Lingango ubarizwa mu ntara ya Gisenyi; Rugeruza Esdras utuye mu karere ka Gisunzu, umurenge wa Buhinga na Uwambajimana Christine utuye mu karere ka Nyamure, intara ya Butare, Sibomana Yozefu utuy I Nyamagana, umurenge wa Nyungu, akarere ka Cyimbogo, intara ya Cyangugu; Simpalinka Rwigema Ignace uri mu gihugu cya Zambiya na Ishimwe Joseline wiga mu ishuri ribanza rya Kibangu, muri Nyakizu, intara ya Butare.
1. Duhereye ku butumwa bwo’umuryango wa Leonard na Mwubahamana Gatarina batuye mu kagari ka Gateko, umurenge wa Gihogwe, akarere ka Rutongo intara ya Kigali-ngali ararangisha abana Mukambaraga Ernestine na Muhayimana Alphonsine baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urabasaba ko niba bakiriho bakwihutira gutahuka cyangwa bakabamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge ibibafashemo. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo yakwihutira kubibamenyesha.
2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Augustini Mucokarande utuye mu kagari ka Kinihira, umurenge wa Rambura, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi ararangisha mwishywa we Rugarama Joseph. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Augustin arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko umuryango we wose uraho, kandi ko umuhungu we Innocent ubu asigaye yiga mu ishuri rikuru rya Musanze. Mucokarande ararangisha kandi Phocas mwene Ryananiye na Ntakiyimana mwene Nikobahoze na Zimwabanzi, umuhungu we Ndemeye Gilbert na Seminega Jean Pierre mwene Gafuni bo ku Kinihira. Arabasaba ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Ararangiza ubutumwa bwe asaba Ntahorutaba Esther n’umugabo we Mutokambari Yosamu bari I Buganda ko bamuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 25008645011 cyangwa 25008863268.
3. Tugeze ku butumwa bwa Bahizi Cyriaque utaravuze aho atuye muri iki gihe ararangisha Kalisa Innocent wari umujandarume mu ngabo zatsinzwe akaba yaraburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Bahizi aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Bahizi aramumenyesha kandi ko bari I Gitarama, ahahoze ari komine Taba kandi bakaba bose bari amahoro. Bahizi arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko mubyara wabo Musonera Narcisse w’I Runda ubu yatahutse. Ararangiza ashimira abanyamakuru ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bakorana akazi kabo. Arakoze natwe tuboneyeho kumwifuriza umwaka mushya muhire.
4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Jean Pierre Lingango ubarizwa mu ntara ya Gisenyi aramenyesha Nyiraneza Edith bakunda kwita Mama Bebe, Uwineza Eliane, Rukodi uri I Kirembwe na Ujeneza Uvine bari muri Tanzaniya ko bakwihutira gutahuka ngo kuko Murengezi Jules abifuza byihutirwa. Jean Pierre Lingango arakomeza ubutumwa bwe asaba kandi Habiyaremye Elie bakunze kwita Riyasi baburaniye muri zone Walekale, ahitwa Gatambira; Fideriya, mama Chance n’umudamu wa Edouard ko bose bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iti tangazo abazi yabibamenyesha.
5. Dukurikijeho ubtumwa bwa Rugeruza Esdras utuye mu karere ka Gisunzu, umurenge wa Buhinga ararangisha uwitwa Mukantegeye Adela n’uwitwa Habimana Pierre na Uwiragiye Eugenie baburaniye I Walekale, mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Rugeruza arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko Uwiringiyimana, Hahirwuwizeye na Hakizimana bageze mu Rwanda. Rugeruza ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Hoziyana Uwayisenga na Nyirandimubakunzi Maliya bose baraho kandi bakaba bakeneye kumenya amakuru yabo muri iki gihe. Rugeruza ararangiza ubutumwa bwe amenyesha abo arangisha ko umugore wa Kambanda Yasoni nawe yageze mu rugo amahoro.
6. Tugeze ku butumwa bwa Uwambajimana Christine utuye mu karere ka Nyamure, intara ya Butare ararangisha musaza we Ndikuman Theophile baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwambahimana aramumenyesha ko we yageza mu Rwanda amahoro. Aboneyeho rero kumusaba ko na we yakwihutita gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza amusaba ko yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuruye ye muri iki gihe akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderisi akaba ari doredusa@yahoo.fr
Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com. Fax yacu yo ni (202) 260-2579.
7. Dukomereje ku butumwa bwa Sibomana Yozefu utuye I Nyamagana, umurenge wa Nyungu, akarere ka Cyimbogo, intara ya Cyangugu ararangisha umubyeyi we witwa Kaliyaliya Thanaziya wari utuye I Nyamagana, akaba yarahunze yerekeza ahitwa Mucyuru. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azazane na Faransina ko nyina Domisiyana ubu yageze mu Rwanda. Sibomana arakomeza ubutumwa bwe amenyesha Mbarushimana Emmanuel ko na we niba akiriho akaba yumvise iri tangazo ko yatahuka ngo kuko se Mbonimpa Valentin n’umuryango wa Ruhara Mabuye bamwifuriza gutahuka akaza mu Rwanda.
8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Simpalinka Rwigema Ignace uri mu gihugu cya Zambiya ararangisha umuryango wa Habimana Charles na Nyiramshyaka Agnes bakomoka ku Kibuye, akarere ka Gishyita, umurenge wa Membe, abana babo Nyirahabimana Christine bakunda kwita Ndagije, Tuyishime uzwi cyane ku izina rya Akingeneye, Noheli, Uwamahoro na Ingabire. Simpalinka arakomeza abamenyesha ko umuhungu wabo witwa Uwizeye Jean de Dieu bita Muzungu akeneye kumenya amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Ishimwe Joseline, Ecole primaire de Kibangu Nyakizu, B.P. 224 Burare. Simpalinka ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi aho ararangisha kubibamenyesha kandi akaba ategenyirijwe igihembo gishimishije.
9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ishimwe Joseline wiga mu ishuri ribanza rya Kibangu, muri Nyakizu, intara ya Butare ararangisha umubyeyi we Byiringiro Augustin. Ishimwe avuga ko amakuru abahungutse bamuhaye yamubwiraga ko aba mu nkambi ya Kigoma-infuta kandi akaba asengera mu isengero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Aramusaba rero ko niba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka akabasanga ngo kuko bamutegereje kandi umuryango wose ukaba umukumbuye. Ishimwe ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko ari kumwe na barumuna be babiri hamwe na nyina. Ngo na Hategekimana na we yaraje.
Ohereza itangazo ryawe hano