Uko wahagera

Rwanda: Abavunja Inoti z'Ijana Barimo Kwiba Abaturage - 2003-12-26


Kuva aho Banki Nkuru y’igihugu ifatiye icyemezo cyo guhagarika inoti z'ijana za kera mu mpera z'uyu mwaka, isoko rivunja amafaranga mu byaro hirya no hino ryaravutse. Abenshi baratanga amafaranga 1000 bagahabwa 500 gusa.

N'ubwo BNR yategetse kujya kuvunja izo noti muri Banki z'abaturage zibegereye, yirengagije ko izo banki ziri kure cyane ugereranije n'aho abaturage batuye.

Ubu ku masoko nta muntu ucyakira iriya noti ya 100 ya kera kuko itazongera gukora nyuma y’itariki ya 31 z’uku kwezi. Nyamara ukurikije uko izo noti zingana ku isoko biragaragara ko icyo cyemezo cyahutiweho.

Abaturage benshi barifuza ko BNR yakumvikana na Banki z'abaturage zikegereza abakozi bazo mu masegiteri habegereye.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG