Uko wahagera

Rwanda: Perezida Kagame Yahaye Abana Noheri - 2003-12-26


Prezida Paul Kagame n'umufasha we bakiriye abana b'ingeri zose mu rugo rwabo babaha Noheli. Abo bana basangiye n'umuryango wa Perezida Paul Kagame, barangije bahabwa n'impano.

Abana bavuye mu bigo by'imfubyi bashimishijwe n’uko bashoboye guhura n'abandi bana batatekerezaga ko bashobora guhura. Bavuga ko byabashimishije cyane.

Abana bo mu muhanda bo mu kigo cy'i Gacuriro na bo basanga ari igikorwa cyiza gituma bumva ko bafite agaciro nk'abadi bana. Igikorwa nka kiriya cyo kubahuza n'abandi ngo kige gihoraho.

Mu ijambo Paul Kagame yabwiye abo bana, yabibukije ko aribo bayobozi b'ejo, anabwira abarezi bose ko bagomba kubarinda ihohoterwa.

Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG