Uko wahagera

Muri Iran ngo George Bush na Ariel Sharon Bazafatwa nka Saddam Hussein - 2003-12-16


Umuyobozi mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, avuga ko Perezida Geroge Bush w’Amerika na minisitiri w’intebe Ariel Sharon wa Israel bagombye gufatwa nka Saddam Hussein wahoze ayobora Irak.

Ibyo Ayatollah Ali Khamenei yaraye abitangarije kuri television ya Iran. Ali Khamenei ngo Abanya Iran bose bishimiye ko Saddam Hussein yafashwe. Kubwa Khamenei kandi Saddam Hussein ngo ni igikoko kinywa amaraso.

Ayatollah Khamenei ariko ngo isi yarushaho kuba nziza Perezida Bush na minisitiri Ariel Sharon batayiriho. Bombi ngo bategekana agasuzuguro isi yose bitwaza demokarasi n’uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. Khamenei ngo George Bush na Ariel Sharon bazaba nka Saddam Hussein.



Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG