Uko wahagera

Saddam Hussein Yafatiwe mu Mwobo - 2003-12-15


Saddam Hussein wahoze ayobora Irak yatawe muri yombi ku wa 6. Iyo nkuru yabaye kimomo ejo ku cyumweru mu gitondo, ku isaha ya hano i Washington.

Saddam Hussein yafatiwe hafi y’umugi wa Al Dur, mu majyepfo y’umugi wa Tikrit avukamo. Saddam yafashwe yari yihishe mu mwobo nk’igikoko. Yafashwe atarwanye.

Amakuru amwe avuga ko Saddam yatanzwe n’umwe muri benewabo. Igisirikari cy’Amerika muri Irak cyo kivuga ko hari umuntu wakirangiye aho Saddam yari yihishe. Uwo muntu icyakora ntaramenyekana.

Kuva aho inkuru y’ifatwa rya Saddam Hussein imenyekaniye, muri Irak abaturage benshi bahise buzura imihanda bishimiye ko bakize Ino aha muri Amerika ho nta yindi nkuru yavugwaga uretse ifatwa rya Saddam Hussein ejo ku cyumweru na none ku wa mbere.

Bamwe muri Amerika ubu hari ikizere ko Saddam Hussein ashobora kuvuga aho abarwanya Abanyamerika bari n’abo bari bo. Abandi ariko basanga ayo makuru ashobora kuba nta yo azi. Bakabihera k’ukuntu yafashwe yari ameze nka mayibobo, bivuga ko ngo yarimo yihisha gusa, ibyo kurwana atabirimo.

Ibyo ari byo byose, ifatwa rya Saddam Hussein ntiryabuije ibisasu 2 biteze mu modoka guturikira ku biro by’abapolisi 2 i Baghdad ejo ku wa mbere. Abantu 9 nibura bazize ibyo bisasu. Mu bazize igisasu cyatezwe mu majyaguru y’i Baghdad harimo umushoferi w’imodoka cyarimo, n’abapolisi 7 b’Abanya Irak.

Ikind igisasu cyaturikiye mu burengerazuba bw’i Baghdad, gihitana umushoferi w’imodoka yari igihetse, kinakomeretsa abandi bapolisi b’Abanya Irak 7.

General Ricardo Sanchez uyoboye ingabo z’Amerika muri Irak avuga ko atiteze ko ibitero by’abivumbuye muri Irak bigiye kugabanuka kubera ko Saddam Hussein yafashwe.

Mbere y’uko ifatwa rya Saddam Hussein ritangazwa ku cyumweru, ikindi gisasu cyari giteze mu modoka cyahitanye abantu 17 nibura ku bindi biro by’abapolisi mu mugi wa Khalidiyah, mu birometero 60 mu burengerazuba bwa Baghdad. Abandi bantu 30 nibura bakomerekeye muri icyo gitero.


Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG