Uko wahagera

Cote d'Ivoire: Imyigaragambyo Yamagana Abafaransa Imaze Iminsi 3 - 2003-12-04


Muri Cote d’Ivoire abapolisi baraye barashe ibisasu bihuma amaso mu basore bagera hafi ku 1000 bigaragambyaga bamagana Abafaransa mu mugi wa Abidjan.

Ejo wari umunsi wa 3 abo basore bigaragambiriza imbere y’inkambi ya gisirikari y’Abafaransa i Abidjan. Barasaba ko abasirikari b’Abafaransa bagera ku bihumbi 4 bagiye kubungabunga amahoro muri Cote d’Ivoire bava mu birindiro bitandukanya guverinoma n’abayirwanya mu majyaruguru kugira ngo intambara ikomeze.

Guverinoma y’Ubufaransa yo yamaze kuvuga ko abasirikari bayo batazava muri Cote d’Ivoire. Abo basirikari ni bo bari bashoboye guhosha imirwano.

Ubundi iyo ntambara yari yararangiye muri Nyakanga muri uyu mwaka. Gusa Cote d’Ivoire iracyarimo ibice 2, icy’abarwanya guverinoma mu majyaruguru n’igipande cya guverinoma mu majyepfo.

Abarwanya guverinoma banze gushyira intwaro zabo hasi, bahitamo ahubwo kuva muri guverinoma y’inzibacyuho. Bashinja Perezida Laurent Gbagbo kutubahiriza amasezerano y’amahoro basinyanye mu Bufaransa mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.

Perezida Gbagbo n’abamushyigikiye bo bavuga ko batishimiye ko abarwanya guverinoma banze gushyira intwaro zabo hasi. Abamushyigikiye ni bo basaba ingabo z’Abafaransa kubabisa bakajya kurangiza intambara n’abarwanya guverinoma ye.

Ku cyumweru bamwe mu basirikari bakuru bigaruriye television y’igihugu, basaba abasirikari b’Abafaransa kuva hagati ya guverinoma n’abayirwanya mu majyaruguru. Abo basirikari kandi banavugaga ko ngo biteguye kubyutsa imirwano mu masaha 48.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG