Uko wahagera

Congo: MONUC ngo Yabohoje Abagore 34 - 2003-12-04


Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUC, zivuga ko zabohoje abagore n’abakobwa basaga 30 abarwanyi b’Abalendu bari baragize abaja hafi y’umugi wa Bunia.

Abayobozi b’izo ngabo bavuga ko abasirikari babo bateye mu nkambi z’abarwanyi b’Abalendu mu birometero 60 mu majyaruguru y’uburengerazu bwa Bunia, mu ntara ya Ituri, bagasangamo abagore n’abakobwa 34 bari barahabohewe. Ngo bahanafashe imbunda, amasasu n’ibisasu bya mines.

Ubu mu ntara ya Ituri hari abasirikari b’Umuryango w’Abibumbye bagera ku bihumbi 4 na 500 bagiye guhagarika imirwano hagati y’Abalendu n’Abahema. Iyo mirwano imaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 50 kuva yatangira muri 1999.

Umugi wa Bunia waciwemo intwaro izo ari zo zose kuva MONUC yahagera. Gusa imirwano iracyavugwa mu turere tw’intara ya Ituri MONUC itaragezamo abasirikari bayo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG