Uko wahagera

Amasosiyete Akomeye Yiyemeje Kurwanya SIDA muri Afurika - 2003-12-03


Amasosiyete mpuzamahanga 9 yemeye kurekura miriyoni z’amadolari zo kwongera porogaramu zo kuvura no gukumira indwara ya SIDA mu bihugu akoreramo.

Umuryango Global Business Coalition on HIV and Aids waraye utangarije i Nairobi muri Kenya ko ayo masosiyete azafatanya m’ugutoza abashinzwe iby’ubuvuzi no kwubaka amavuriro mashyaka mu bihugu bimwe na bimwe muri Afurika. Muri ibyo bihugu harimo Cameroun, Ghana, na Nigeria.

Amasosiyete yiyemeje kwita ku kibazo cya SIDA aho akorera muri Afurika ni Lafarge, Chevron Texaco, AngloAmerican, Bristol-Myers Squibb, DaimlerChrysler, Eskom, Heineken, Pfizer na Tata Steel.

Sekereteri ushinzwe ubuzima n’imibereho y’Abantu muri Amerika, Tommy Thompson, yaraye ashimye ayo masosiyete kubera uwo mugambi wo kurwanya SIDA muri Afurika. Sekereteri Thompson ngo nta bwo amasosiyete n’abandi banyemari bakanguriwe guhagurukira SIDA bihagije.

Sekereteri Thompson, uri m’uruzinduko muri Afurika, avuga ko buri wese agomba guhagurukira kurwanya SIDA muri Afurika kubera ko yahazahaje.Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kuri SIDA, UNAIDS, rivuga ko bibiri bya gatatu by’abarwayi ba SIDA ku isi uko ari miriyoni 40 baba muri Afurika.

Mu mpera z’iki cyumweru sekereteri Thompson azaba ari muri Uganda. Ejo yari muri Kenya, aho yageze aturutse mu Rwanda.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG