Uko wahagera

Burundi: Imishyikirano ya Guverinoma na FNL Yafashe Ubusa - 2003-12-02


Imishyikirano yo kwumvisha umutwe FNL ukirwanya guverinoma y’Uburundi kwinjira mu mugambi w’amahoro yafashe ubusa.

Umuvugizi wa FNL, Pasteur Habimana, avuga ko FNL yavuye muri iyo mishyikirano kubera ko itishimiye abari bahagarariye guverinoma y’Uburundi muri iyo mishyikirano.

FNL yakomeje kwanga gushyikirana na guverinoma y’Uburundi, igasaba ahubwo gushyikirana n’Abatutsi bo mu Burundi.

N’ubwo perezida w’Uburundi, Domitien Ndayizeye, ari Umuhutu, igisirikari cy’Uburundi kirakiganjemo Abatutsi. FNL ivuga rero ko itemera guverinoma y’ Uburundi iriho ubu.

Umutwe CNDD-FDD, ishami rya Pierre Nkurunziza, wo wamaze gusinyana amasezerano y’amahoro na guverinoma y’Uburundi. Uwo mutwe kandi ubu uri no muri guverinoma y’Uburundi.

Mu kwezi gushize abahuza m’umugambi w’amahoro mu Burundi basabye umutwe wa FNL kwumvikana na guverinoma, cyangwa ugahabwa akato.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG