Uko wahagera

Ibyihebe ngo Bishobora Kwongera Gutera muri Kenya - 2003-12-02


Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko ibyihebe bishobora kwongera kugaba ibitero i Nairobi.

Ejo ku wa kabiri departement ya leta ishinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika yavuze ko ifite amakuru ayemeza ko ibyihebe ngo birimo gutegura umugambi wo gutega ibisasu kuri hotel za Hitlon na Stanley i Nairobi muri ino minsi mikeya iri imbere.

Departement ya leta yanasabye kandi Abanyamerika bari muri Kenya kwirinda kujya mu mugi wa Nairobi rwagati. Abanyamerika bateganya kujya muri Kenya bo basabwe kuba baretse niba nta mpamvu zihutirwa bafiteyo.

Ibyo departement ya leta yabitangaje nyuuma y’aho banki yitwa Barclay’s Bank ifungiye inzu ikoreramo Nairobi kubera bari bamaze kuyitera ubwoba bavuga ko bagiye kuyitegamo igisasu.

Ejo kandi minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubudage na yo yasabye Abadage kwirinda kujya muri Kenya. Umuryango w’Abibumbye na wo wasabye abakozi bawo muri Kenya kwirinda kujya mu mugi i Nairobi rwagati kugeza ku wa kane.

Ibyihebe by’umutwe Al Qaida bimaze kwibasira Kenya inshuri ebyiri zose muri ino myaka ya vuba. Tariki 28 Ugushyingo mu mwaka ushize byateze igisasu kuri hotel iri hafi y’icyambu cya Mombasa, hapfa abantu 16 nibura.

Mu kwezi kwa Kanama muri 1998 na bwo ibyihebe byateze ibisasu kuri ambasade z’Amerika i Nairobi n’i Dar-Es-Salaam, muri Tanzania. Icyo gihe hapfuye abantu basaga 200 muri ibyo bitero byombi.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG