Uko wahagera

Congo: Impanuka y'Ubwato Yahitanye Abantu 162 Nibura - 2003-11-29


Muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ejo abatabazi barohoye indi mirambo mu kiyaga cya Mai Ndombe, hafi y’uruzi rwa Congo, mu birometero 400 mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’i Kinshasa. Ubwato abo bantu barimo bwarohamiye muri icyo kiyaga ku wa kabiri.

Abategetsi bo muri Congo bavuga ko abarohamye bagera kuri 163. Hari abagenzi benshi bataramenya amarengero yabo. Abandi bagera kuri 222 ariko barokotse iyo mpanuka. Ubwato bose barimo ngo bwaribiye kubera inkubi y’umuyaga yari mu kiyaga cya Mai Ndombe. Ngo bwari bwanarengeje cyane umubare w’abantu bwemererwaga gutwara.

Imihango na misa byo gusezera kuri abo bantu byabereye ahitwa Inongo ejo ku wa 5.Muri iyo mihango harimo n’intumwa za guverinoma y’i Kinshasa.

Abategetsi b’i Kinshasa ejo bundi ku wa kane bavugaga ko ari amato 2 atwara abantu yari yagonganye. Amakuru aturuka Inongo ariko avuga ko impanuka yabaye ku bwato bumwe gusa, ubwitwaga Dieu Merci. Nyiri ubwo bwato ubu arimo kwisobanura mu bategetsi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG