Uko wahagera

AMATANGAZO 11 23 2003 - 2003-11-22


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira

Nyirakarerwe Leonie utuye ku murenge wa Murambi, akagari ka Kagano, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi; Francois Nsabimana mwene Munyakazi Boniface na Nyirandikubwimana Angelina utuye ku murenge wa Cyahafi, akarere ka Nyarugenge, intara y’umujyi wa Kigali na Bernard Nsanzimana, Nyiranyenzi Verena, Mukankusi Perina, Nyirambonirera Biyatirisa, Sebera Laburenti na Damiyani Nsanzabera batuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Ntongwe, umurenge wa Kinazi, akagari ka Karama, Dusenge Emmanuel utuye mu ntara ya Gienyi, akarere ka Cyanzarwe, umurenge wa Busumba, akagari ka Bweza; Bizimungu Louis uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe na Sindambiwe Cleophas utuye mu ntara ya Gisenyi, umurenge wa Ngurugunzu, akagari ka Rukubi, akarere ka Kibilira, Kabera Fidele utuye mu kagari ka Nyabitare, akarere ka Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali; Iyamuremye Frodouard bakunda kwita Kiroso, uri mu gihugu cya Congo-Brazzaville na Niyigira Dieudonne bakunda kwita Polisi utuye ku murenge wa Mukurazo, akagari ka Buhoko, akarere ka Nyamyumba, intara ya Gisenyi.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyirakarerwe Leonie utuye ku murenge wa Murambi, akagari ka Kagano, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi aramenyesha Deogratias Binenwa bakunda kwita Bariye ko umubyeyi we Maniraguha hamwe n’abana batatu Niyomugeni Beatrice, Twayigize Frodouard na Mukashyaka Pelagie bose baraho kandi bakaba bamutashya. Baramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge imufashe gutahuka. Nyirakarerwa arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamumenyesha aho Barabeshya Evariste na Ntawushiragahinda Jean Pierre baba baherereye kandi nabo akabasaba gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko umwana wari warabuze witwa Nkundimana ko yabonetse.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Francois Nsabimana mwene Munyakazi Boniface na Nyirandikubwimana Angelina utuye ku murenge wa Cyahafi, akarere ka Nyarugenge, intara y’umujyi wa Kigali, ararangisha Nshimiyimna Venuste wari umusirikare ubu bakaba batazi aho aherereye muri iki gihe. Aramusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se MONUC. Ashobora kandi kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe abinyujije kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango. Nsabimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yabahamagara akoresheje nimero zikurikira. Izo nimero ni 08592273

3. Tugeze ku butumwa bwa Bernard Nsanzimana, Nyiranyenzi Verena, Mukankusi Perina, Nyirambonirera Biyatirisa, Sebera Laburenti na Damiyani Nsanzabera batuye mu ntara ya Gitarama, akarere ka Ntongwe, umurenge wa Kinazi, akagari ka Karama bararangisha umuvandimwe wabo Nyirabarera Jacqueline n’abana be Uwamungu Venanti bakundaga kwita Matoroshi, Uwanyirigira Jeannine, Nshimiye na Bucyedusenge, bose bakaba bashobora kuba bari I Masisi cyangwa se Warekale ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Barabasaba rero ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakabamenyesha amakuru yabo muri iki gihe. Bernard Nsabimana n’abo bafatanyije gutanga iri tangazo barakomeza ubutumwa bwabo basaba Nyiransabimana Siperansiya ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo. 4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Dusenge Emmanuel utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Cyanzarwe, umurenge wa Busumba, akagari ka Bweza aramenyesha Bazimaziki Uzziel wahoze atuye muri Cyanzarwe, yahoze ari komine Rwerere, akaba yaraburiye mu cyahoze cyitwa Zayire ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Dusenge Emmauel arakomeza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba amuzi kubimumenyesha. Ararangiza rero amusaba kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabimufashamo.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bizimungu Louis uri mu Rwanda, ariko akaba ataravuze neza aho aherereye muri iki gihe ararangisha Mutabazi Jean Marie, mwene Mudeyi na Ntawushiragahinda bari batuye mu rugerero, mu cyahoze ari komine Rubavu, intara ya Gisenyi, akaba yarabuze mu w’ 1996. Bizimungu avuga ko uwo Mutabazi yigeze kunyuza itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika, ariko akaba atararyumvise neza. Aramusaba rero ko akimara kumva iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Bizimungu ararangisha kandi Ntawushiragahinda, Nyirasafari Leoncie, Uwamaliya Leonilla n’umugabo we na Munyaneza Vincent. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Bizimungu Louis, B.P. 180 Gisenyi cyangwa bakamuhamagara kuri nimero za telefone 08791954.

6. Tugeze ku butumwa bwa Sindambiwe Cleophas utuye mu ntara ya Gisenyi, umurenge wa Ngurugunzu, akagari ka Rukubi, akarere ka Kibilira aramenyesha mushiki we witwa Nzamwitakuze Jacqueline, uri muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu ntara ya Katanga ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n’umuryango we wose. Arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha kandi ko yasanze bose baraho, usibye Ukizevuba Silas na Nyirabahimana Claudette bashobora kuba bari mu gihugu cya Zambiya. Sindambiwe aramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwifashisha MONUC. Ararangiza amumenyesha ko umugabo we yageze mu Rwanda akaba amutegereje.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomerejen ku butumwa bwa Kabera Fidele utuye mu kagari ka Nyabitare, akarere ka Nyamirambo, intara y’umujyi wa Kigali ararangisha Bashimubwabo Narcisse bakunda kwita Nsengimana. Aramumenyesha ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira kumumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Kabera arakomeza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha. Ararangiza rero amusaba ko yamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Kabera Fidele, B.P. 2848 Kigali, Rwanda. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimro za telefone 250516760

8. Tugeze ku butumwa bwa Iyamuremye Frodouard bakunda kwita Kiroso, uri mu gihugu cya Congo-Brazzaville aramenyesha Hakizabera Joseph n’umuryango we, Tabaro Anastase n’umuryango we, Mukasine Fortune, Uwineza Marie Aimee, Iyamuremye Jean Eric, Nkomeje Theogene n’umuryango bari mu Gashyushya, Umazekabili Combe Celestin uri mu Gataba na Habyarabatuma Gaspard ko akiriho kandi akaba abatashya. Arakomeza ubutumwa bwe amenyesha Habyarabatuma Gaspard ko ubutumwa bwe bwamugezeho. Iyamuremye ararangiza ashimira abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika umurava bakorana akazi kabo. Arakoze rero natwe tuboneyeho kumwifuriza ubuzima buzira umuze.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Niyigira Dieudonne bakunda kwita Polisi utuye ku murenge wa Mukurazo, akagari ka Buhoko, akarere ka Nyamyumba, intara ya Gisenyi ararangisha bakuru be Sibomana Vencqueur, Ndayambaje Alex na mushiki we Ntamuhanga Providance, bose bakaba baraburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Niyigira arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikabibafashamo. Ararangiza asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kubimumenyesha.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG