Uko wahagera

OMS Ivuga ko Ebola Yongeye Gutera muri Congo Brazaville - 2003-11-15


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeje ko indwara ya Ebola yongeye gutera ahitwa Mbomo, mu majyaruguru ya Congo Brazaville.

Abaganga 3 ba OMS ejo ni bwo bavuye i Brazaville bagiye kureba aho iyo ndwara yateye ituruka.

Minisiteri y’ubuzima muri Congo Brazaville ivuga ko hari abantu 13 bakekwaho kuba baranduye iyo ndwara ya Ebola. Abandi 11 ngo yarabahitanye.

Umuvugizi wa OMS, Fadela Chaib, avuga ko OMS yamenye ko Ebola yari yongeye gutera mu mpera z’ukwezi gushize. Ibizami by’amaraso by’abantu bari bafite ibimenyetso bya Ebola mu ntangiriro z’iki cyumweru ngo bimaze kugaragaza ko ari yo barwaye koko.

Muri ntangiriro z’uyu mwaka na none abantu 120 nibura bazize Ebola mu karere ka Mbomo n’ahitwa Kelle mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo Brazaville. Icyo gihe Ebola ngo yari yatewe n’uko abaturage bari bariye inyama z’inguge zari zanduye iyo ndwara.

Indwara ya Ebola irandura cyane, kandi ikandurira mu maraso, amacandwe cyangwa indi mirenda yo mu mubiri w’umuntu. Uwarwaye Ebola agira umuriro mwinshi, akagira umutwe n’isesemi, akanavira mu nda. Hagati ya 50 na 90% by’abanduye Ebola irabahitana.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG