Uko wahagera

Congo: Abarwanyi b'Abarundi n'Abanyarwanda 750 Barabutswe i Kikwit - 2003-11-15


Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUC, zivuga ko zizakora anketi ku makuru yemeza ko abarwanyi b’Abanyamahanga basaga 700 birundanirije mu burengerazuba bw’icyo gihugu.

Abategetsi ba Congo bavuga ko abo barwanyi bitwaje intwaro ngo barabutswe mu mugi wa Kikwit, mu burengerazuba, mu birometero hafi 400 uvuye i Kinshasa.

Abo bategetsi bakeka ko abo barwanyi ngo ari Abanyarwanda n’Abarundi, ndetse n’Abagande barwanya ubutegetsi bw’ibihugu byabo. Kuba barahuriye muri uwo mugi wa Kikwit rero ngo byateje impungenge ko hashobora kuba hari n’abandi barwanyi benshi muri ako karere.

Guverinoma ya nyakwigendera Laurent Kabila yifashishije abenshi muri abo barwanyi mu gihe yari ihanganye n’imitwe yayirwanyaga, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo. Gusa iyo mitwe na yo ubu iri muri guverinoma y’inzibacyuho ya Congo.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu minsi iri imbere uzohereza abagenzuzi bawo i Kikwit kureba niba abo barwanyi babangamiye umugambi w’amahoro muri Congo.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG