Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko indwara ya diabete ishobora kwiyongera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu myaka 30 iri imbere nihatagira igikorwa.
Dr. Nigel Unwin ushinzwe ubuvuzi muri OMS avuga ko muri ibyo bihugu hari miriyoni 115 z’abantu barwaye diabete. Ariko uwo mubare ngo ushobora kuzikuba hejuru ya kabiri mu myka 20 cyangwa 30 iri imbere.
Dr. Nigel avuga kandi ko umubare w’abarwayi ba diabete mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere uruta uwo mu bihugu byateye imbere.
Dr. Nigel avuga ko indwara ya diabete iboneka cyane cyane mu migi yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iyo ndwara ngo ikomeza kwiyongera uko abantu bava mu giturage biyongera muri iyo migi. Ngo hiyongeraho kandi ko n’imibereho muri ibyo bihugu igenda ihinduka, ari na ko abaturage babyo barushaho kurama no gusaza kurusha cyera.
Mu migi ahenshi ngo ntibakora imirimo y’ingufu, kandi bagahindura indyo, ugasanga ibyo barya akenshi byuzuye isukari n’amavuta.
Indwara ya diabete - bamwe bita igisukari - ubundi ni indwara iterwa no kugira isukari nyinshi mu maraso. Ibyo akenshi biterwa n’uko umubiri uba utagikora hormone bita insuline, cyangwa ntube ugikoresha iyo insuline neza.
Saba amakuru muri email yawe hano.