Uko wahagera

Muri Afurika y'Epfo Bagiye Kugerageza Urukingo rwa SIDA - 2003-11-04


Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo bavuga ko bagiye gutangira kugerageza urukingo rwa SIDA.

Porogaramu yo gushaka urukingo rwa SIDA muri Afurika y’Epfo ivuga ko hari abantu 48 bemeye ko bageragerezwaho urwo rukingo. Makumyabiri na bane bari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ari na ho urwo rukingo rwakorewe, abasigaye bari muri Afurika y’Epfo.

Abo muri Afurika y’Epfo ngo baza ari ababa mu mugi wa Durban cyangwa i Soweto, hafi y’i Johannesburg. Impamvu ikaba ari uko utwo turere twombi turi mu twazahajwe cyane na SIDA.

Mu byumweru bikeya hazageragezwa urundi rukingo. Urwa gatatu na rwo ruzageragezwa mu kwezi kwa mbere mu mwaka utaha. Ikizere ni uko nibura rumwe muri izo nkingo ruzaba ruzima.

Mu ikora ry’inkingo habamo intera ebyiri nibura. Iya mbere iba iyo kureba niba urukingo ubwarwo nta ngaruka rufite ku bantu baruteye. Iya kabiri iba iyo kureba noneho niba rukingira indwara koko. Intera bagezeho muri Afurika y’Epfo rero ni ukureba niba izo nkingo nta cyo zitwara abazitewe. Intera yo kureba uko zikora iracyaza.

Umuyobozi wa porogaramu yo gushaka urukingo rwa SIDA muri Afurika y'Epfo, DR. Tim Tucker, avuga ko bishimiye inkingo bagiye kugerageza. Ngo hagize urutungana uburyo bwo kurandura SIDA ku isi bwaba bubonetse.

Dr. Glenda Gray we ayoboye abashakashatsi bagiye kugerageza urukingo rwa mbere. Avuga ko hakiri kare kugira ngo bamenye urukiko ruzaba ruzima. Ibyo ngo bazaba babimenye nko mu myaka 10 iri mbere.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG