Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu Kirundi no mu Kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira
Niyikiza Marie Rose wiga mu ishuri rya K.I.S.T., Avenue de l’Armee, B.P. 3900 Kigali, Rwanda; Utamuliza Beatha utuye mu karere ka Gatare, akagari ka Ngange, umurenge wa Nyabyumba, intara ya Cyangugu na Mutabazi Cassien utuye ku murenge wa Ndatemwa, akarere ka Murambi, intara y’Umutara, Nyilinkindi Leonald afatanyije n’umufasha we Mukantoniya Goderiva batuye mu karere ka Rubungo, akagari ka Rubungo, intara ya Kigali ngari; Barayavuze Edward utuye ku murenge wa Marabuye, akagari ka Kayove, akarere ka Kayov, intara ya Gisenyi na Nzabonimpa Martin utaravuze aho aherereye muri iki gihe, Uwamahoro Marie Therese, utuye ku muerenge wa Nyundo, akagari ka Murambi, paruwasi Muyanza; Ndeze Pierre Damien bakunda kwita Lazaro, utuye mu kagari ka Kinihira, umurenge wa Rambura, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi na Twizere Fidele ukomoka I Kanombe, intara ya Kigali ngari.
1. Duhereye ku butumwa bwa Niyikiza Marie Rose wiga mu ishuri rya K.I.S.T., Avenue de l’Armee, B.P. 3900 Kigali, Rwanda arasaba Munyagatenzi Dieudonne wagiye kwiga mu Bubiligi ko yakoresha uko ashoboye akamumenyesha aderesi z’aho aherereye n’amakuru ye muri iki gihe abinyujije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika. Ngo ashobora no kumwandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Niyibizi ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Munyagatenzi kubimumenyesha.
2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Utamuliza Beatha utuye mu karere ka Gatare, akagari ka Ngange, umurenge wa Nyabyumba, intara ya Cyangugu ararangisha musaza we witwa Ngamije Jean Marie Vianney. Utamuliza arakomeza ubutumwa bwe avuga ko uwo musaza we ashobora kuba ari mu gihugu cy’Ubufaransa. Aramusaba rero ko akimara kumva ubu butumwa yamugezaho aderese z’aho aherereye muri iki gihe, kubera ko izo yakoreshaga mbere amabarwa amugarukira. Utamuliza arakomeza itingazo rye amumenyesha ko ubu yashatse mu Gatare, akaba abyaye rimwe. Ararangiza amusaba ko yamuhamagara kuri nimero 08834311akamubaza amakuru ye.
3. Tugeze ku butumwa bwa Mutabazi Cassien utuye ku murenge wa Ndatemwa, akarere ka Murambi, intara y’Umutara ararangisha umwana we witwa Nzabakeshimana Theoneste wagiye yerekeza iya Nairobi ho mu gihugu cya Kenya, ajyanye n’umuzungu bakoranaga muri Croix Rouge. Mutabazi avuga ko amakuruye aheruka yavugaga ko yateganyaga kujya mu gihugu cya Malawi. Aramusaba rero ko niba akiri muri Kenya cyangwa se akaba yaragiye muri Malawi yabamenyesha amakuru ye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se akabandikira akoresheje aderesi zikurira. Izo aderesi ni Mutabazi Cassien, B.P. 01 Murambi-Gakenke, Umutara, Rwanda.
4. Dukomereje ku butumwa bwa Nyilinkindi Leonald afatanyije n’umufasha we Mukantoniya Goderiva batuye mu karere ka Rubungo, akagari ka Rubungo, intara ya Kigali ngari, bararangisha umwana wabo witwa Nyirindekwe Theogene, baburaniye mu ishyamba ryo mu cyahoze cyitwa Zayire ubwo bahungukaga. Barasaba uwo mwana aho yaba ari hose ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.Nyilinkindi n’umufasha we barakomeza ubutumwa bwabo bamenyesha uwo mwana ko mukuru we Munyankindi Elias yatahutse ari kumwe na Nyirinkindi Joseph, Uwimana Jeannine ndetse na Mutiganda Emmanuel. Bararangiza ubutumwa bwabo basaba umugiraneza wese waba azi aho uwo mwana aherereye cyangwa waba amufite kubimumenyesha akamusaba gutahuka yifashishije imiryango y’abagiraneza nka Croix Rouge.
5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Barayavuze Edward utuye ku murenge wa Marabuye, akagari ka Kayove, akarere ka Kayove, intara ya Gisenyi arasaba mukuru we Harelimana Jean Baptiste ko yamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora guhitisha itanganzo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa akabandikira akoresheje aderesi zavuzwe haruguru. Barayavuze arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abishoboye yakwihutira gutahuka yifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix rouge. Ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko se, nyina Francine, Mama Eric, Denys, Bosco na Eric bamutashya cyane kandi bakaba bamwifuriza gutahuka akimara kumva iri tangazo.
6. Tugeze ku butumwa bwa Nzabonimpa Martin utaravuze aho aherereye muri iki gihe, ararangisha baramu be Bagirubwira Innocent na Nzisabira Emmanuel. Nzabonimpa avuga ko aheruka amakuru yabo baba muri Angola. Arakomeza abamenyesha ko itangazo bahitishije ataryumvise neza ko babishoboye bakongera bagahitisha irindi. Ngo bashobora kumuhamagara kuri telefone bakoresheje nimero 255 744551281. Nzabonimpa arabamenyesha kandi ko mushiki wabo yatahutse ari kumwe n’abana, ubu bakaba bari mu Rwanda. Arakomeza kandi arangisha Hishamunda Michel, Nzabanita Augustin, Kimenyi Esperance n’umugabo we Ngilimana Martin. Ararangiza ubutumwa bwe asaba aba bose arangisha ko niba bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe.
Abifuza kutwandikira aderesi zacu ni VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.
7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Uwamahoro Marie Therese, utuye ku muerenge wa Nyundo, akagari ka Murambi, paruwasi Muyanza ararangisha Muhire Emmanuel wabaga mu nkambi ya Kibumba, mu cyahoze cyitwa Zayire. Aramumenyesha ko nyina akiriho. Aramusaba ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka kuko bamukeneye kandi ngo no mu gihugu akaba ari amahoro. Uwamahoro Marie Therese ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.
8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndeze Pierre Damien bakunda kwita Lazaro, utuye mu kagari ka Kinihira, umurenge wa Rambura, akarere ka Gasiza, intara ya Gisenyi ararangisha mushiki we Ntahorutaba Esther, muramu we Mutokambari Yosamu, Mugisha, Karuda, Mbabazi, Nzarubara Mika na Deborah, bose bari batuye I Bugema ho mu gihugu cya Uganda. Arabasaba rero ko bose babaye bakiriho bamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Ndeze Pierre Damien, B.P. 1892 Kigali, Rwanda. Telephone 25008645011. Bashobora kandi kumwandikira bakoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email: ndezepida@yahoo.fr
9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Twizere Fidele ukomoka I Kanombe, intara ya Kigali ngari ararangisha Mutumwinka Melaniya, Habumugisha Michel, Sebabiligi Maliane na Sebabiligi Kibondo, bose bakaba bashobora kuba bari muri Congo-Kinshasa. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka bakirama kumva iri tangazo. Ngo bazifashishe imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se Croix Rouge. Twizere arakomeza ubutumwa bwe amenyesha aba arangisha ko Munganyinka Feresita ari I Kanombe hamwe n’abana bose. Ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba Radiyo Ijwi ry’Amerika igikorwa cyo guhuza ababuranye n’ababo. Arakoze natwe tumwifurije gukomeza kunogerwa na gahunda za radiyo Ijwi ry’Amerika.
Ohereza itangazo ryawe hano