Uko wahagera

Liberia: Umutwe LURD ngo Perezida Mushya Yegure - 2003-10-25


Muri Liberia umutwe LURD warwanyaga guverinoma urimo gusaba ko umuyobozi wa guverinoma y’inzibacyuho nshya yegura.

Sekou Conneh uyobora umutwe Liberians United for Reconciliation and Democracy arashinja Perezida Gyude Bryant kuba ngo yararenze ku masezerano y’amahoro.

Ibyo Conneh ngo arabiterwa n’uko Perezida Bryant yanze 3 mu bakandida umutwe LURD watanzeho kuba abaminisitiri. Perezida Bryant ngo arimo kwiyegereza inshuti ze gusa muri guverinoma ye.

Conneh avuga ko Perezida Bryant nategura umutwe LURD uzava muri iyo guverinoma. Ku bwe kandi ngo umugambi w’amahoro ushobora gusubirwamo niba ari aho bigeze.

Hashize iminsi 10 gusa Gyude Bryant arahiriye kuyobora inzibacyuho nshya muri Liberia.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG