Uko wahagera

Urwanda na Congo ngo Bigiye Kwohererezanya ba Ambasaderi - 2003-10-22


Nk'uko byatangajwe na Ministiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Charles Muligande akiva mu ruzinduko i Kinshasa, umubano hagati y’u Rwanda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo uragenda urushaho kuba mwiza. Ibihugu byombi ngo byiyemeje kohererezanya abazabihagararira mu minsi iri imbere.

Icyo cyemezo ngo cyafashwe nta gusabana imbabazi kubayeho, dore ko ibihugu byombi bishinjanya amakosa akomeye.

U Rwanda rushinja Congo kuba yaracumbikiye abasize bakoze itsembabwoko n'itsembatsemba mu Rwanda no gukomeza kubatera inkunga mu bitero bagabye mu Rwanda. Congo yo ishinja u Rwanda kuba rwarayivogereye, rugafasha inyeshyamba z'Abanyecongo, ndetse rukanasahura umutungo kamere wayo.

Kugeza ubu ibihugu byombi byasaga n'aho bitarizerana. By’umwihariko, u Rwanda ruvuga ko Congo itarubahiriza amasezerano yo kwambura intwaro no gucyura imitwe y’Abanyarwanda bitwaje intwaro ikiriyo.

Iyo mitwe irashinjwa ibitero, ubwicanyi ndetse n'ubujura bwitwaje intwaro bikomeje kuvugwa muri Kivu y’amajyaruguru. Imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwa-muntu aho muri Kivu itangaza ko abagaba ibyo bitero bavuga Ikinyarwanda.

Kugeza ubu ariko iyo miryango ntirasobanura niba ari Abanyarwanda barwanya Leta y’i Kigali cyangwa abaturuka mu Rwanda, cyangwa se niba ari Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda.

Icyakora HCR n’abutegetsi bo muri Kivu bakomeje gucyura impunzi z’Abanyarwanda gahoro gahoro. Bamwe mu bana batahuka bemeza ko ngo baza batorotse abo bita Interahamwe.

Bamwe muri abo bana batahuka barahahamutse, basagasobanura ko babiterwa n'ubugizi bwa nabi bubera mu mashyamba babagamo muri Congo, burimo no kwica abantu urubozo cyangwa gufata abagore ku ngufu.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG