Uko wahagera

Mu Burundi Baraye Bibutse Imyaka 10 Ishize Ndadaye Yishwe - 2003-10-22


Mu Burundi baraye bibutse imyaka 10 ishize Perezida Melchior Ndadaye yiciwe muri coup d’etat.

Perezida Ndadaye yayoboye Uburundi amezi 4 gusa mbere yo guhitanwa n’abasirikari b’Abatutsi.

Iyicwa rya Perezida Ndadaye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi ibihumbi bisaga 20. Igisirikari cy’Uburundi - cyari kiganjemo Abatutsi -, na cyo cyahise cyirara mu Bahutu. Kuva icyo gihe havutse imitwe y’Abahutu irwanya guverinoma y’Uburundi kugeza n’ubu.

Mu mihango yo kwibuka iyicwa rya Melchior Ndadaye harimo na Perezida Domitien Ndayizeye wifatanije n’abandi bantu benshi muri misa yabereye kuri cathedrale Regina Mundi.

Hagati aho ariko, ku wa mbere Dr. Jean Minani uyobora Sahwanya FRODEBU ryahoze ari riyoborwa na Perezida Ndadaye yatangaje ko urubanza rw’abishe Ndadaye ngo ari ibihendabana. Impamvu ngo ni uko ababonye uko ibintu byagenze bashimuswe cyangwa bagahunga Uburundi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG