Uko wahagera

Muri Nigeria Biteze Imyigaragambyo ya Karahabutaka - 2003-10-09


Ingaga z’abakozi muri Nigeria zivuga ko none ku wa kane zitangiza imyigaragambyo mu gihugu hose kubera izamuka ry'ibiciro bya lisansi n’ubwo imishyikirano n’isosiyete ya leta ishinzwe peteroli igikomeza.

Abaturage muri Nigeria hose batangiye kubyiganira lisansi no kuyihunika kubera gutinya ihangana rishobora kuvuka hagati y’izo ngaga na guverinoma.

Izo ngaga zatangiye kuvuga ibyo kwigaragambya ku cyumweru, zisaba ko guverinoma ireka kuzamura ibiciro bya lisansi. Abayoboye izo ngaga bavuga ko Perezida Olesegun Obasanjo yanze gushyikirana na bo kuri icyo kibazo.

Guverinoma ya Nigeria ivuga ko kurekeraho ibiciro bitoya biyihombya miriyoni z’amadolari buri mwaka kandi imiryango mpuzamahanga irimo iyotsa igitutu ngo ivugurure ubukungu bwayo.

Guverinoma ya Nigeria isanga ayo mafaranga ashobora gukoreshwa mu mishinga y’amajyambere aho gukomeza gukiza abantu bamwe kora mu bya peteroli cyangwa bayiforoda.

Kubera ko lisansi yo muri Nigeria ihendutse, abaforoderi bayisahurira mu bihugu baturanye, bikanahurirana n’uko lisansi ikunze kubura muri Nigeria k’uburyo inyinshi icururizwa mu tujerekani ku mihanda.

Guverinoma ya Nigeria ivuga ko isosiyete ya leta ishinzwe peteroli muri Nigeria igomba gushyirwa mu maboko y’abikorera ku giti cyabo. Kugira ngo ibyo bishoboke, ngo hagomba guhinduka byinshi.

Abayobora ingaga z’abakozi basanga Abanya Nigeria bishwe n’ubukene atari bo bagomba kwikorera porogaramu zo kuvugurura ubukungu bw’igihugu cyabo bahanikirwa ibiciro bya lisansi.

Mu kwezi kwa karindwi muri uyu mwaka na none imyigaragambyo yafunze amaduka, amabanki n'ibyambu byose mu gihe cy'iminsi 8 kubera imigambi leta yari ifite yo kuzamura ibiciro bya lisansi. Icyo gihe ndetse iyo myigaragambyo yaguyemo abantu, iza guhagarara gusa ari uko leta ya Nigeria yisubiyeho.

Ikibazo cya Nigeria ni uko itiyungururira peteroli nyinshi ubwayo n’ubwo iyifite ari nyinshi cyane. Nigeria igura lisansi ikoresha mu mahanga iyihenze kandi iba yagurishije peteroli yayo kuri makeya.

N’ubwo kandi Nigeria iri mu bihugu 10 bya mbere byohereza peteroli nyinshi mu mahanga, abaturage bayo benshi baracyari m’ubukene butavugwa.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG