Uko wahagera

Congo: Mu Ntara ya Ituri Bongeye Kwicana - 2003-10-06


Umuryango w’Abibumbye uravuga ubundi bwicanyi mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo z’uwo muryango muri Congo, MONUC, zivuga ko abantu bataramenyekana bishe abantu 23 nibura ahitwa Kachele ejo ku wa mbere, mu ntara ya Ituri. Aho Kachele higanje Abahema.

MONUC ivuga ko abenshi mu bapfuye bari abagore, abana n’abakecuru. Ngo bararashwe, abandi baratemagurwa.

Ntabwo ariko MONUC ivuga abo ikeka ko bakoze ubwo bwicanyi bwo ku wa mbere. MONUC ivuga gusa ko abakozi bayo babonye imirambo 23 aho Kachele.

Ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa, AFP, bisubira mu magambo y’abategetsi b'aho bavuga ko ngo ababibonye babaruye indi mirambo 32.

Havugwa ko imirwano hagati y’Abahema n’Abalendu mu ntara ya Ituri imaze guhitana abantu bagera ku bihumbi 50 kuva muri 1999.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG