Uko wahagera

Ubuyapani Buzaha Afurika Imfashanyo ya Miriyari y'Amadolari - 2003-09-29


Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Junichiro Koizumi, yaraye abonanye n’abategetsi bakuru bo muri Afurika 19. Ubuyapani buritegura gutangiza inama mpuzamahanga ku majyambere y’Afurika iri butangire none ku wa mbere mu murwa mukuru w’Ubuyapani, Tokyo.

Muri iyo nama biteze ko Ubuyapani butangaza imfashanyo za miriyari imwe y’amadolari izakoreshwa m’uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, amashuri, n’ubuzima bw’abaturage, mu gihe cy’imyaka 5.

Iyo nama y’iminsi 3 izahuza Ubuyapani n’abakuru b’ibihugu 23 byo muri Afurika hamwe n’abandi bategetsi bakuru bo muri Afurika n’intumwa z’ibihugu n’imiryango bitanga imfashanyo.Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG