Uko wahagera

Perezida Mushya wa Guinee Bissau Yararahiye - 2003-09-29


Perezida w’inzibacyuho muri Guinee Bissau yaraye arahijwe k’umugaragaro. Hari hashize ibyumweru 2 abasirikari bahiritse ubutegetsi bwo muri icyo gihugu.

Ejo ku cyumweru ni bwo Perezida Henrique Rosa yarahiye. Mu cyumweru gishize ni bwo igisirikari cya Guinee Bissau cyari cyamushinze kuyobora inzibacyuho. Yari asanzwe ari perezida wa komisiyo y’amatora muri icyo gihugu.

Icyo gisirikari n’abayobozi b’imitwe ya poritiki babanje kwumvikana kuri iyo nzibacyuho kugira ngo igihugu kizasubire mu nzira ya demokarasi vuba. Inzego z’iyo nzibacyuho ni zo zizakoresha amatora y’abadepite na perezida mu gihe cy’umwaka umwe nibura.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG