Impunzi z’Abanyarwanda muri Tanzania zikomeje guhambirizwa.
Nyuma yo kwirukana zimwe mu mpunzi zari mu nkambi Ngara, impunzi zari i Kigoma na zo zarahambirijwe. Abana ni bo bagize umubare munini w’izo mpunzi .
Muri izo mpunzi harimo ni abari bamaze igihe kirekire muri Tanzaniya, barimo impunzi zo muri 1959, 1973 ndetse n'abari baragiye kera bajyanywe no guhaha nka mbere ya 1930. Impunzi zitarabona ibyangombwa zahisemo kugurisha utwazo ziritahira. Ziremeza ko Tanzaniya isa n'aho yazirambiwe.
Zimwe mu mpunzi ziva Kigoma zemeza ko abakozi b’ishami ry’Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi HCR bari barabijeje ko bazoherezwa mu bihugu by'i Burayi. Nyuma y'igihe kirekire bategereje bagaheba ariko ngo bahisemo kwisubirira mu Rwanda.
Abanyarwanda bari baratuye muri Tanzania na bo barahigwa hirya no hino muri icyo gihugu; abatarabona ibyangombwa ngo bahabwa iminsi yo kuba bagurishije utwabo bagataha.
Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.