Guverinoma ya Sudani n’umutwe SPLA uyirwanya byaraye byemeye kwongera andi mezi abiri ku gahenge byari byarasinyanye. Ako gahenge kagombaga kuzarangira tariki 30 z’uku kwezi.
Ibyo byaraye bitanganjwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Kalonzo Musyoka.
Minisitiri Musyoka ni we muhuza mu mishyikirano hagati ya guverinoma ya Sudani n’umutwe SPLA ibera mu mugi wa Naivasha, muri Keanya. Guverinoma ya Sudani ihagarariwe na visiperezida Ali Osman Taha, na ho SPLA yo ihagarariwe n’umuyobozi wayo, John Garang.
Hashize imyaka isaga 20 umutwe Sudan People’s Liberation Army - SPLA- uhagurukiye kurwanya guverinoma y’i Khartoum ushaka ko amajyepfo ya Sudani yigenga. Muri 2001 ni bwo impande zombi zasinyanye amasezerano y’amahoro. Kugeza ubu ariko ayo masezerano ntaranononsorwa ngo ashyirwe mu bikorwa.Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.