Uko wahagera

Visi Perezida wa Zimbabwe Yitabye Imana - 2003-09-22


Visi Perezida wa Zimbawe, Simon Muzenda, yaraye yitabye Imana mu bitaro by’i Harare. Yari amaze iminsi arwaye. Yari umukambwe w’imyaka 80.

Perezida Robert Mugabe ni we ubwe witangarije urupfu rwa Visi Perezida we kuri television ku cyumweru. Perezida Mugabe yavuze ko Visi Perezida Muzenda ngo yari intwari yarwanije igikoloni cy’Abongereza.

Visi Perezida Muzenda yari amaze iminsi yivuza mu Bushinwa. Hari hashize ibyumweru bikeya asubiye muri Zimbabwe.

Icyo yari arwanye ntikigeze gitangazwa. Amakuru aturuka mu bitaro yavurirwagamo ariko avuga ko ngo yari aho bavurira indwara z’umutima.

Visi Perezida Muzenda yahoze ari umwarimu n’umubaji. Yari Visi Perezida wa Zimbabwe kuva muri 1987.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG