Uko wahagera

Impanuka y'Imodoka muri Uganda Yahitanye 48 - 2003-09-22


Hari mu ma saa 3 n'igice ubwo imodoka nini y’isosiyete JAGUAR isanzwe ivana abagenzi mu Rwanda ibajyanye i Kampala muri Uganda yagiriraga impanuka ahitwa Kyonyo, muri Uganda, mu birometero 10 uvuye ku mupaka n'u Rwanda. Abantu bagera kuri 48 bamaze gupfa, abandi 30 nibura bakomeretse cyane, kandi iyo mibare ishobora kwiyongera.

Leta y'u Rwanda yahise yoherezayo indege za gisirikare n'imodoka zitwara indembe n'abaganga kugira ngo bashobore gufasha ibitaro bya Kabare. Bamwe mu bakomeretse cyane bamaze kugezwa mu bitaro by'umwami Faycal i Kigali.

Abari muri iyo modoka bari biganjemo Abanyarwanda biga mu gihugu cya Uganda, ndetse n'abacuruzi na ba mukerarugendo. Harimo n’Abagande bari batashye, ndetse n’Abarundi bari bahagurukanye na yo k’umupaka w’Urwanda n’Uburundi, ku Kanyaru, mu gitondo.

Nyirabayazana y'impanuka yabaye umuvuduko mwinshi nk'uko ababibonye babyemeza. Iyo modoka yagize impanuka ubwo yageragezaga kunyura ku ivatiri yari iyi iri imbere igahura n'ikamyo yari ijyanye imfashanyo z'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda.

Indi mpamvu ikunze gutera impanuka ni uburyo abashoferi batwariramo buhinduka iyo barenze umupaka bajya muri Uganda. Bava mu Rwanda batwarira iburyo bamara kwambuka bagatwarira ibumoso. Ibyo bikunze guteza impanuka cyane cyane ku bashoferi batamenyereye.

Iyo mpanuka y’inca mugongo yari ikwiriye kubera isomo abatwara abagenzi mu modoka, dore ko bamaze no kuba benshi cyane kubera igiciro gito cyane ugereranije n'indege.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG