Ejo ku wa mbere abashyamiranye mu Burundi bashyikirijwe umushinga w’amasezerano yamahoro mu mishyikirano yaberaga muri Tanzania. Uwo mushinga watanzwe n’Abahuza bo muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Uganda.
Inama y’i Dar Es Salam igamije gutiza umurindi amasezerano y’agahenge guverinoma y’Uburundi yamaze gusinyana n’amashami amwe y’imitwe iyirwanya. Abahuza bizeye ko iyo mishyikirano izashobora kugera ku masezerano y’amahoro yuzuye.
Ikibazo gikomeye cyiracyari ukuvanga igisirikari cya guverinoma n’abarwanyi b’imitwe ikirwanya. Umutwe FDD ukomeje gusaba kuyobora icyo gisirikari gishya cy’Uburundi.
Mu mishyikirano y’i Dar Es Salaam harimo abaperezida 5, barimo Domitien Ndayizeye w’Uburundi, Benjamin Mkapa wa Tanzannia, Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo, Joaquim Chissano wa Mozambique na Yoweri Museveni wa Uganda.
Mu mishyikirano y’i Dar Es Salaam kandi harimo na Pierre Nkurunziza uyoboye ishami rimwe ry’umutwe FDD.
Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.