Uko wahagera

AMATANGAZO 14 09 2003 - 2003-09-15




Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Hakizimana Dieudonne utuye ku murenge wa Kigarama, akagari ka Kamweru, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro; Nyirahabarugira Adela utuye ku murenge wa Bushekeri, akagari ka Ruvumbu, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu n’umuryango wa Munyentwali Evariste utuye ku murenge wa Kamerwa, akagari ka Rugarama, akarere ka Kirambo, intara yaCyangugu, Umuryango wa Rukeratabaro Atanaze na Mukamusoni Genasita batuye ku murenge wa Gitwa, akagari ka Remera, akarere ka Nyamagabe, intara ya Gikongoro; Tegejo Cyprien utuye ku murenge wa Runyinya, akagari ka Viro, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro na Mukamurenzi Beatrice, umufasha wa Nyakwigendera Munyakazi Gabriel, utuye ku murenge wa Zago, akagari ka Kibingo, ahahoze ari komine Runyinya, intara ya Butare, Nikombabona Leonard utuye ku murenge wa Buremera, akagari ka Magu, akarere ka Rusatira, intara ya Butare; Harelimana Wilson Butoya uri mu Rwanda ariko akaba aravuze neza aho abarizwa muri iki gihe na Bankundiye Agnes utaravuze aho aherereye muri iki gihe.

1. Duhereye ku butumwa bwa Hakizimana Dieudonne utuye ku murenge wa Kigarama, akagari ka Kamweru, akarere ka Karaba, intara ya Gikongoro ararangisha Ndayambaje Sylvere, Mukarukundo Jeanne d’Arc na Dusabimana. Aba bose bakaba baraburaniye I Rubugu ho muri Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Hakizimana arabasaba kandi ko bakoresha uko bashoboye bakohereza Mukamana Agnes bita Gakecuru ngo kuko ababyeyi be bamukenyeye byihutirwa cyane. Hakizimana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko Damascene Rwashyaka, Antoniya, Veneranda ndetse na Jyuma bose ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda. Ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Ijwi ry’Amerika. Arakoze natwe turamushimiye.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirahabarugira Adela utuye ku murenge wa Bushekeri, akagari ka Ruvumbu, akarere ka Nyamasheke, intara ya Cyangugu ararangisha Uwambaje Sarafina n’umugabo we Faburisi na Ntirenganya Aluferedi. Nyirahabarugira arakomeza avuga ko abo arangisha bashobora kuba bari mu gihugu cya Congo Brazzaville. Arabamenyesha kandi ko bose ngo baraho, ngo ko nta kibazo bafite mu Rwanda. Ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

3. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Munyentwali Evariste utuye ku murenge wa Kamerwa, akagari ka Rugarama, akarere ka Kirambo, intara ya Cyangugu urarangisha Mukantwali Sitefaniya. Uwo muryango uramusaba aho yaba ari hose ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Uwo muryango kandi urakomeza umumenyesha ko ababyeyi be na barumuna be bamusuhuza cyane. Ngo Ntambabazi Genega ubu yungutse umwana kandi na Nyaminani Damiyani na Nyirabashumba Siteriya barabatashya cyane. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umusaba ko yakoresha uko ashoboye akabandikira cyangwa se agahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguwa Ijwi ry’Amerika abamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe.

4. Dukomereje ku butumwa bw’umuryango wa Rukeratabaro Atanaze na Mukamusoni Genasita batuye ku murenge wa Gitwa, akagari ka Remera, akarere ka Nyamagabe, intara ya Gikongoro ururangisha umwana wabo Mukamusoni Josephine. Uramusaba ko aho yaba ari hose yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bakaba bamukumbuye. Uwo muryango urakomeza umumenyesha ko se na we ataratahuka ngo akaba akiri muri Congo. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo usaba Muganga Innocent na Gasarasi Jean baburaniye mu cyahoze ara Zayire ko nabo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Uwo muryango ukaba urangiza ubutumwa bwawo usaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Tegejo Cyprien utuye ku murenge wa Runyinya, akagari ka Viro, akarere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro aramenyesha Hakizimana Daniel uri mu nkambi ya Rukore A, mu gihugu cya Tanzaniya na Ntamagendero Zacharie uri mu gihugu cy’Uburundi ko we ubu yahungutse ari kumwe na Kamagaju Emerita, bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Arakomeza abamenyesha ko bungutse umwana agahita yitaba Imana. Tegejo ararangiza ubutumwa bwe asuhuza abakarisimatike ba Rukolera A. Ngo Imana ikomeze ibahundagazeho imigisha yayo kandi ngi nibishaka bazabonana.

6. Tugeze ku butumwa bwa Mukamurenzi Beatrice, umufasha wa Nyakwigendera Munyakazi Gabriel, utuye ku murenge wa Zago, akagari ka Kibingo, ahahoze ari komine Runyinya, intara ya Butare aramenyesha umwana we Bugabo ko itangazo yahitishije baryumvise ariko bakaba batarumvise neza aho yaba aherereye muri iki gihe. Aramusaba ko bimushobokeye yabandikira akoresheje aderesi yavuzwe haruguru cyangwa agahitisha irindi. Mukamurenzi arakomeza ubutumwa bwe arangisha kandi Karuta Dawudim Nsengiyumva na Baziga Deo, bose bakaba baraburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Arabasaba bose ko bakimara kumva iri tangazo hakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukamurenzi ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Nyirarusatsi Geneviyeva, Marie Leatitia na Mukasharangabo bose babasuhuza cyane.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nikombabona Leonard utuye ku murenge wa Buremera, akagari ka Magu, akarere ka Rusatira, intara ya Butare ararangisha umwana we witwa Nyiramana Chantal, wahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire ari kumwe na nyina wabo Kitegetse Daphrose, Shikama Bosco, Musabakare na Yanwaliya. Nikombona arakomeza arangisha kandi murumuna we witwa Kubwimana Sylvestre n’umugore we Perepetuwa ndetse n’abana babo Nsabimana Vianney, Mukandali n’umwna bakundaga kwita Madinga. Arabasaba rero ko bose babaye bakiriho bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nikombabona ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Chistine Nyirarugira na Nyirahabarugira Petronille batahutse bakaba baraho. Ngo n’undi wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Harelimana Wilson Butoya uri mu Rwanda ariko akaba aravuze neza aho abarizwa muri iki gihe, aramenyesha Adolphe bakunda kwita Papa Alice wahoze mu cyahoze ari Zayire ko amusuhuza kandi akaba amusaba gukoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora ku mwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari B.P. 4059 Kigali, Rwanda n’aderesi ya e-mail wilhamana@yahoo.fr , abaye ashoboye gukoresha uburyo bwa internet. Ngo ashobora kandi mumhamagara akoresheje nimero za telefoni zikurikira: 250 532054.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Bankundiye Agnes utaravuze aho aherereye muri iki gihe aramenyesha Mulindahabi Adolphe wahoze mu cyahoze cyitwa Zayire ko yageze mu rugo akaba amusuhuza cyane. Aramusaba ko abaye yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha aho aherereye n’amakuru ye muri iki gihe. Bankundiye ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko yasanze Simoni araho nta kibazo kandi ko umukecuru we n’abavandimwe bose yasanze bari aho.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG