Uko wahagera

Rwanda: Perezida Kagame Ararahira None - 2003-09-12


Mu Rwanda baritegura kurahiza Perezida Paul Kagame none ku wa 5. Mu mihango haraba harimo abandi bakuru b’ibihugu 10 nibura, harimo Perezida Thabo Mbeki w’Afurika y’Epfo, na Joaquim Chissano wa Mozambique.

Mu kwezi gushize ni bwo Perezida Kagame yatowe mu matora ya perezida ya mbere yari abaye kuva muri 1994. Yegukanye amajwi 95%, ariko zimwe mu ndorerezi z’ayo matora zemeza ko ayo majwi yayakesheje gutera ubwoba abandi bakandida bari bahanganye, hamwe n’abayoboke babo.

Mu cyumweru gishize ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Rwanda rwanze ikirego cy’umukandida Faustin Twagiramungu wari uhanganye na Perezida Kagame wasabaga ko amatora aseswa. Twagiramungu yavugaga ko abayoboke ba Perezida Kagame babuzaga abe uburyo, anashinja itangazamakuru rya leta kuba ryari rikabije kubogamira kuri Perezida Kagame.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa rivuga ko ku wa kabiri abapolisi bagiye gusaka kwa Twagiramungu kubera ko ngo yarimo abangamira umutekano wa leta, anakorana n’abagizi ba nabi. Kugeza ubu ariko ukuri kw’iyo nkuru ntikuramenyekana neza.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG