Uko wahagera

Amnesty International Irasaba Amahoro muri Congo - 2003-09-09


Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu watangije umugambi kuri internet wo gusaba ko imirwano imaze iminsi ivugwa mu burasirazuba bwa Congo irangira.

Uwo mugambi ushinja guverinoma za Congo, Uganda, n’Urwanda gushyigikira imitwe yose irwanira muri ako karere, mu ntara za Ituri no muri Kivu y’amajyepfo.

Amnesty International isaba abaperezida b’ibyo bihugu gusigaho gushyigikira iyo mitwe, kuyibuza gukoresha abasirikari b’abana - ba kadogo -, no gucira imanza abashinjwa ubwicanyi bose.

Intambara yo muri Congo imaze guhitana abantu basaga miriyoni 3 kuva yakubura muri 1998.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG