Uko wahagera

Rwanda: Tanzania Yahambirije Impunzi z'Abanyarwanda - 2003-09-09


Impunzi zirenga 900 z'Abanyarwanda zari zisigaye i Ngara muri Tanzania zirukanwe ku ngufu. Nk'uko bisobanurwa na komisiyo y'igihugu ishinzwe gucyura impunzi, ngo nta tegeko guverinoma ya Tanzania yishe icyura izo mpunzi ku ngufu.

Hakurikijwe amasezerano hagati y'u Rwanda, Tanzania n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ngo basanze nta mpamvu igaragara ituma izo mpunzi ziguma mu buhungiro, noneho bafata icyemezo cyo kuzicyura.

Izo mpunzi zo zari zaranangiye gutaha. Bake muri bo ni bo bashoboye kubona impamvu zishobora gutuma bahabwa ubuhungiro; abandi basigaye bari mu nkambi y'ahitwa Rumasi bahambirizwa ku ngufu.

Impunzi zivuga ko abapolisi ba Tanzania baje mu ijoro bagota inkambi, bucya babategeka kwurira imodoka. Izo mpunzi zivuga ko zambuwe utwazo zikaba zitahutse nta n’urwara rwo kwishima. Abapolisi ba Tanzania ngo ntibabahaye umwanya wo guhambira utwabo. Nta cyo bashoboye gutahana, habe n’inkoko cyangwa umwenda wo kwambara. Ngo bakimara kuburiza amamodoka bahereye ko batwika utuzu twabo n'ibyari bisigayemo.

Aho bakirirwe mu nkambi iri mu karere ka Rusumo abana nibo bari bafite ibibazo cyane. Impunzi zabaga zitarafata imfashanyo ntizari zifite icyo kuryamishamo abana. Abana benshi wasangaga bishwe n’imbeho kubera imvura nyinshi n'imbeho batashyemo. Abenshi muri bo bari bafashwe n'indwara zo mu myanya y'ubuhumekero.

Wasangaga ababyeyi babaryamishije hejuru y'imifuka y'imfashanyo y'ibiribwa bahawe. Amahema bari bubakiwe aho bagomba kumara igihe gito mu gihe bategereje kujya aho bakomoka yari make ugereranije n'umubare w'abari bayarimo.

Izo mpunzi zari zimaze imyaka 9 muri Tanzania.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG