Uko wahagera

Rwanda: Twagiramungu Yemeye ko Yaburiye Ikirego cye Ibimenyetso - 2003-09-04


Umukandida Faustin Twagiramungu yemera icyemezo Urukiko rw’Ikirenga rwaraye rufashe cyo kwanga ikirego cye.

Twagiramungu yatangarije Ijwi ry’AMerika ko atashoboye gutanga ibimenyetso by’ibyo aregera kubera ko nta ndorerezi yari afite mu biro by’amatora. Ngo nta bwo byamutunguye ko Urukiko rw’Ikirenga rwanze ikirego cye. Gusa ngo bwari uburenganzira bwe bwo kugitanga.

Ejo ku wa kabiri rero ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwanze ikirego cya Twagiramungu, ruvuga ko nta shingiro gifite.

Twagiramungu yari yaregeye urwo rukiko, avuga ko amatora yari afifitse, abayoboke be bagaterwa ubwoba, n’abatoraga bamwe bakaba ngo barahatiwe gutora Perezida Paul Kagame.

Indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi zakurikiranye amatora yo mu Rwanda na zo zatangaje ko harimo ibitaragenze neza. Muri byo zavuzemo iterabwoba ry’abayoboke ba Kagame, amasanduku y’amatora yari yamaze gushyirwamo amajwi ya Kagame, n’amalisiti y’amahimbano y’abagombaga gutora. Inyinshi muri izo ndorererezi kandi ngo ntizashakwaga ku biro byinshi by’amatora.

Komisiyo y’Amatora yo mu Rwanda yo yatangaje ko amatora yagenze neza, inahakana ibyo Twagiramungu n’Umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi bavuga ko yari afifitse, arimo n’iterabwoba.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG