Uko wahagera

Afurika: Imiti Ihendutse Igiye Kurumbuka - 2003-08-31


Umuryango w’ubucuruzi ku isi wemereye ibihugu bikennye kugura imiti ihendutse [ndlr: “generic drugs”].

Amasezerano uwo muryango waraye ugiranye n’ibihugu bikennye ugamije gufasha kubifasha m’ukurwanya indwara z’inkazi nka SIDA na Malaria.

Ayo masezerano yashoboye kugerwaho nyuma y’inama yari imaze hafi icyumweru ibera i Geneve mu Busuwisi. Ibihugu byo muri Afurika, harimo Tanzania, Zambia, Zimbabwe, Kenya, Misiri na Maroc byari bimaze gutakambira abarwanya iyo miti ihendutse kubera ko ihombya amasosiyete mpuzamahanga akora imiti.

Imiryango itanga imfashanyo nka Medecins Sans Frontieres na Oxfam bivuga ariko ko ayo masezerano atazabuza ayo masosiyete gukomeza gukora imiti ihenda. Abarwayi b’abakene n’ubundi ngo bazakomeza kugira ingorane z’imiti ibahenda.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG