Uko wahagera

Rwanda: Carla Del Ponte Yasezerewe Arusha - 2003-08-28


Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye yaraye ifashe icyemezo cyo kuvana Carla Del Ponte k’umwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rw’Arusha. Azakomeza ariko kuyobora urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia.

Carla Del Ponte yari amaze imyaka 4 ayobora inkiko z’Umuryango w’Abibumbye Arusha n’i La Haye. Icyemezo cyo kumukura k’ubuyobozi bw’urukiko rw’Arusha gifashwe Carla Del Ponte yari asigaje ibyumweru bikeya ngo acyure igihe.

Mu kwezi gushize ni bwo umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Koffi Annan, yasabye Inama y’Umutekano gutandukanya ubuyobozi bw’urukiko rw’Arusha n’urwa La Haye. Ibyo ngo ni byo bizatuma imirimo y’izo nkiko zombi irushaho kugenda neza.

Carla Del Ponte we ariko avuga ko impamvu nyayo yo kumuvana m’urukiko rw’Arusha ari uko guverinoma y’i Kigali itamushaka kubera imigambi yari afite yo gukurikirana ubwicanyi ingabo za FPR zakoze mu Rwanda, zigahitana abantu ibihumbi 30.

Kugeza ubu uzasimbura Carla Del Ponte m’urukiko rw’Arusha ntaramenyekana.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG