Uko wahagera

Rwanda:Twagiramungu ngo Arategura Imvururu k'Umunsi w'Itora - 2003-08-25


Mme Mukabaramba Alvera wari umukandida yeguye amajwi ye akaba yayahaye Paul KAGAME wa FPR. Asobanura ko yafashe icyo cyemezo mu rwego rwo kubuza umukandida FaustinTwagiramungu kuyobora igihugu. Amushinja kuba ngo akorana n'inyeshyamba ziteguye gutera u Rwanda nk'uko ishyaka rye PPC ribivuga.

FPR n'andi mashyaka ari muri FORUM na yo asangiye icyo kirego na PPC. Komisiyo y'igihugu y'amatora na yo ikaba irega Twagiramungu kuba ngo yarahaye bamwe mu bakozi ba komisiyo ruswa kugira ngo bazateze akaduruvayo ku biro by'itora.

Umwe muri abo bakozi ba komisiyo yatanze ubuhamya imbere y'indorerezi zari zatumiwe mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa gatandatu. Umunani bose bahise bafatwa.

Kuri uwo munsi abandi 12 bo mu ntara zitandukanye na bo bafashwe na polisi y'igihugu. Polisi ivuga ko ngo bari mu nama yo gutegura imvururu ku munsi w'itora. Bamwe muri bo bakaba babyemera.

Umuvugizi wa polisi, Tony Kuramba, we yongeraho ko ngo hari kuzakoreshwa intwaro, zirimo na grenades, Twagiramungu aramutse atsinzwe.

FaustinTwagiramungu we akomeje kuvuga ko abo bakozi babitangaza kuko bababashyizweho iterabwoba. KavutseLeonard, ufunganye na bo, yadutangarije ko ibaruwa iri muri polisi yandikiye Twagiramungu na yo ngo yari igamije izo mvururu.

Muri iyo baruwa Kavutse asaba abandi bakandida kubyutsa dosiye y'ibyaha byibasiye inyokomuntu FPR iregwa m’urukiko rw’ARUSHA, akaba yaranavugaga ko FPR ngo izica abantu nidatsinda amatora.

Kavutse avuga ko abisabira imbabazi kuko ngo yari iturufu yakoreshaga nk'umunyepolitike ngo bazabone amajwi no mu gihe cy'amatora y'abadepite.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG