Uko wahagera

Muri Congo Abagore n'Abana ngo Bakorewe Byinshi Bibi - 2003-08-13


Ambasaderi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, Jessica Lange, avuga ko amahanga adashobora gukomeza kwirengangiza amabi akorerwa abana n’abagore muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibyo Jessica Lange yaraye abitangaje nyuma y’urugendo rw’iminsi 3 yagiriye muri Congo. Aho muri Congo Lange yasuye uturere twabereyemo intambara kurusha utundi.

Jessica Lange avuga ko abagore n’abana bo muri Congo bakorewe byinshi bibi k’uburyo batazigera basubirana.

UNICEF ivuga ko abarwanyi bo ku mpande zose bagiriye abagore ibya mfura mbi, bazira ko ngo babaga bashyigikiye abanzi.

Imirwano no guhutaza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu birakomeje mu burasirazuba bwa Congo n’ubwo byitwa ko impande zose zasinye amasezerano y’amahoro.

Jessica Lange ni Umunyamerikakazi ukina sinema.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG