Uko wahagera

Muri Nigeria Taylor Ntazaba Yigunze - 2003-08-11


Muri Nigeria Charles Taylor asanzeyo abandi Banyaliberia benshi bahahungiye intambara yashoje hashize imyaka 14.Gusa Taylor we yitwaje afite amafaranga, kandi afiteyo inzu imutegerejeyo.

Muri Nigeria Charles Taylor asanzeyo kandi bagenzi be bafatanije gushora igihugu cyabo mu ntambara.

Hariyo uwitwa Prince Yormie Johnson bahoze bafatanije m’ukurwanya Perezida Samuel Doe. Ubu aba mu mugi wa Lagos. Prince Johnson yipakuruye Taylor nyuma y’amezi makeya gusa bafatanije gushoza urugamba rwo kurwanya Samuel Doe muri 1989.

Icyo gihe Johnson yavugaga ko yitandukanije na Charles Taylor amaze kubona ko Taylor yari akurikiranye ubutegetsi, aho kugambirira gusa kuvanaho Samuel Doe.

Prince Johnson, ubu usigaye ari pasitoro, ni we wataye muri yombi Samuel Doe intambara igitangira, aba ari na we wigenzurira uko yishwe.

Muri Nigeria na none, mu mugi wa Jos, hari n’uwitwa Roosevelt Johnson. Abarwanyi be - bo mu bwoko bw’aba Krahn, barwanye n’ingabo za Taylor i Monronvia, muri 1996, mbere gatoya ko intambara irangira, Taylor agatorwa muri 97.

Muri Nigeria bakoze k’uburyo Taylor n’umuryango we bazaba mu mugi wa Calabar, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Nigeria, aho azaba ari kure y’abo banzi be.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG