Uko wahagera

Liberia: Taylor Agomba Kwegura ku wa Mbere - 2003-08-10


Perezida Charles Taylor yemeye ko none ku wa mbere ari bwo ari bwegure ku mwanya we, ubutegetsi akabusigira visiperezida we, Moses Blah.

Perezida Taylor yaraye atangarije abaturage be ko ngo amahanga arimo kumuhatira guhunga igihugu cye. Taylor yavuze ko ngo agiye kwegura kugira ngo amaraso areke gukomeza kumeneka muri Liberia.Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ibihugu bituranye na Liberia byakomeje gusaba ko Taylor yegura kugira ngo intambara ihagarare. Abategetsi benshi bo muri Afurika bagiye muri Liberia mu mihango y'ihererekanya ry'ubutegetsi hagati ya Charles Taylor na visiperezida we, Moses Blah.

Gusa abarwanya guverinoma ya Charles Taylor bo bakomeje kuvuga ko nta mahoro azaboneka muri Liberia mu gihe cyose Taylor atazaba yaretse ubutegetsi, akava no mu gihugu. Nanabusigira Moses Blah kandi na bwo ngo intambara izakomeza.

Taylor yemerewe ubuhungiro muri Nigeria. Kugeza ubu ariko akomeje kwangira kuva muri Liberia urukiko rwashyiriweho Sierra Leone rutabanje kureka kumukurikiranaho ibyah byo mu ntambara yaho rumushinja.

Kugeza ubu abarwanya ubutegetsi bwe banze kurekura ubutaka bamwambuye atarava muri Liberira. Baracyafite icyambu cya Monronvia ababungabunga amahor bashaka gukoresha m’ukwohereza imfashanyo z’imiti n’ibiribwa mu giturage.

Liberia imaze imyaka 14 yose ivugwamo intambara z’urudaca zimaze guhitana abantu ibihumbi mirongo. ABandi bataye ibyabo cyangwa bahunga Liberia burundu.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG