Uko wahagera

Nigeria Yafunze Umupaka Wayo na Benin - 2003-08-10


Guverinoma ya Nigeria ivuga ko k’umupaka na Benin forode n’ishimuta ry’abantu birimo kwiyongera. Kubera izo mpamvu, guverinoma ya Nigeria yafashe icyemezo cyo gufunga uwo mupaka.

Hashize ukwezi abayobozi b’ibihugu byombi bahuye kugira ngo bige ibyo bibazo k’umupaka. Gusa Nigeria ivuga ko nta cyahindutse kuva icyo gihe.

Guverinoma ya Nigeria ivuga ko izongera gufungura uwo mupaka nibona ko Benin yafashe ibyemezo bikwiye kugira ngo ihagarike ubugizi bwa nabi. Nigeria ivuga ko kuri uwo mupaka habera forode y'intwaro zinjira muri Nigeria. Abana b'abakobwa bo muri Nigeria kandi na bo ngo barahashimutirwa, bagiye kugirwa indaya i Burayi.

Ababikurikiranira hafi ariko bakeka impamvu nyayo yo gufunga uwo mupaka nta ho ihuriye n’amabi awukorerwaho. Guverinoma ya Nigeria yatangiye gukumira ibicuruzwa bituruka mu mahanga, birimo byeri, isukari, n’amakayi y’abanyeshuri.

Abacuruzi bo muri Nigeria ngo banyuza ibyo bicuruzwa mu cyambu cya Cotonou muri Benin, barenze ku mabwiriza ya guverinoma y abo. Cotonou iri hafi k’umupaka na Nigeria n’umugi wa Lagos.

Iyo forode ngo nta bwo ihagararira ku isukari, byeri n’amakayi gusa. Lisansi yo muri Nigeria ngo irahenduka k’uburyo abaforoderi bayivanayo bakayikwiza mu burengerazuba bw’Afurika hose inyuze aho Cotonou.

Nyamara Nigeria iri mu muryango w’ubukungu uhuje ibihugu byo muri ako karere, ECOWAS. Amategeko agenga uwo muryango asaba ko ubuhahirane hagati y’ibihugu biwugize bukorwa nta mahoro kuri za gasutamo.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG