Uko wahagera

PAM Iratabariza Abanya Sudani Bugarijwe n'Imyuzure


Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko amagorwa y’abantu ibihumbi mirongo imyuzure yasize iheruheru mu majyaruguru ya Sudani agikomeza.

Croix Rouge Mpuzamahanga ivuga ko imvura z’urudubi zigikomeza, kandi ko imigezi irimo kuzururiana. Imfashanyo zimaze kuboneka kugeza ubu ngo ntizihagije.

Croix Rouge ngo ifite ubwoba ko iyo myuzure ishobora kumerera nabi abantu basaga miriyoni imvura nizidahagarara. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Croix Rouge yari yatangaje ko abantu 12 nibura bamaze kuzira iyo myuzure.

Imiryango itanga imfashanyo yongeye gutabariza abo banya Sudani. Hatagize igihinduka ngo biraba ngombwa ko bagabanya imfashanyo z’ibiribwa bahabwaga. Kugeza ubu iyo miryango ngo imaze kubona gusa kimwe cya gatatu cy’amafaranga ikeneye kugira ngo ikomeze kubafasha.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG