Uko wahagera

Liberia: Abasirikari ba ECOWAS Batangiye Amarondo - 2003-08-06


Brigadier General Festus Okwonko wo muri Nigeria yemeza ko abasirikari ayoboye muri Liberia uko ari 500 batangiye gukora amarondo i Monronvia ejo saa mbiri n’igice, ku isaha y’i Monronvia.

Abo basirikari batangiye ayo marondo abaturage b’i Monronvia bari bamaze iminsi myinshi baraheze hagati y’imirwano ishyamiranije guverinoma ya Liberia n’imitwe iyirwanya.

Ku wa kabiri icyakora impande zose zari zemeranijwe ku gahenge kugira ngo abasirikari ba ECOWAS bagiye kubungabunga amahoro babone uko batangira imirimo yabo neza.

Abasirikari ba mbere ba ECOWAS batangiye kugera muri Liberia ku wa mbere. Bose bagombye kuzaba bagera ku bihumbi 3. Ni bo bazaba bashinzwe kugarura umutuzo muri Liberia no gukurikirana isezera rya perezida Charles Taylor.

Hagati aho, i Monronvia haraye hageze n’abandi basirikari b’Abanyamerika bazafasha aba ECOWAS. Ejo kajugujugu 3 z’intambara zaguye kuri ambassade y’Amerika i Monrovia zirimo abo basirikari n’abantu bazobereye mu mirimo y’ubutabazi. Umubare w’abo basirikari ariko nturamenyekana.

Leta Zunze Ubumwe z’amerika zikomeje kwanga gufata iya mbere mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Liberia n’ubwo Abanyaliberia benshi bakomeje kubisaba.

Abasivili mu duce tumwe tw’i Monronvia barasaba ko abarwanya ubutegetsi bwa Charles Taylor baguma muri utwo duce abasirikari babungabunga umutekano nibamara kugera mu birindiro byabo. Baratinya ko abasirikari ba Charles Taylor bazabihimuriraho.



Shakira izindi nkuru z'Afurika hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG