Uko wahagera

AMATANGAZO 03 08 2003 - 2003-08-04


Ohereza itangazo ryawe hano

Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda.

Uyu munsi turatumikira Hari Utamuliza Christine utuye I Tumba, mu mujyi wa Butare Umuryango wa Nyiramanza utuye ku murenge wa Kareba, akarere ka Buhoma, ahahoze ari komine Nkuli, intara ya Ruhengeri ufatanyije n’umuryango wa Mvurirwende Modeste utuye mu murenge wa Gihorwe, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi Mpatswenumugabo Jean Marie Vianney utuye mu karere ka Gatovu, ahahoze arikomine Rutobwe, intara ya Gitarama, Umuryango wa Sesiha Yohani utaravuze aho uherereye muri iki gihe; Nshimiyimana Theoneste bakunda kwita Gasongo, utuye ku murenge wa Ruyema, akagari ka Ruyema, akarere ka Sake, intara ya Kibungo na Hakizimana Daniel utuye I Kigali akaba akoresha agasanduku k’iposita 3316 Kigali, nimero za telefone 08689276, Mukagasana Agnes utuye mu kagari ka Nyagishayo, umurenge wa Runyinya, mu cyahoze ari komine Rwamiko, intara ya Gikongoro; Harelimana Joweli bakunze kwita Depite utuye mu kagari ka Buhengeri, umurenge wa Busumba, akarere ka Cyanzarwe, ahahoze ari komine Rwerere na Callixte Sezibera utuye mu mugi wa Gikongoro.

1. Duhereye ku butumwa bwa Utamuliza Christine utuye I Tumba, mu mujyi wa Butare aramenyesha umugabo we Nduwayezu Vincent, baburaniye mu cyahoze ari Zayire, ahitwa I Kasheshe ko yageze mu Rwanda amahoro. Arakomeza amumenyesha ko ubu yabyaye inda yaje atwitwe. Utamuliza Christine aramumenyesha kandi ko bakuru na bashiki be baraho. Ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo abashije kumuhamagara kuri telefone yakoresha nimero zikurikira. Izo nimero ni 531027.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Nyiramanza utuye ku murenge wa Kareba, akarere ka Buhoma, ahahoze ari komine Nkuli, intara ya Ruhengeri ufatanyije n’umuryango wa Mvurirwende Modeste utuye mu murenge wa Gihorwe, akarere ka Mutura, intara ya Gisenyi barasaba abana b’imfumbyi ba Zilimwabagabo na Nyiramararo bari mu gihugu cya Congo-Kinshasa ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Iyo miryango irakomeza ivuga ko izo mfumbyi ari Nzitonda Fabien, Kakuze Ferisita, Nyirakaranena, Foromina na Mfashaho wavukiye muri Congo. Iyo miryango irasaba rero umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi kubibamenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Mpatswenumugabo Jean Marie Vianney utuye mu karere ka Gatovu, ahahoze ari komine Rutobwe, intara ya Gitarama aramenyesha umubyeyi we Mukambonwe Placidia na mukuru we Utazirubanda Zaveri baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, ubu akaba akaba ari mu nkambi ya Kintele, ho muri Congo-Brazzaville ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abana bose, Nyiranshuti Savera, Mukandoli Theopista, Shyirambere Emmanuel, Ndamyingabo Michel na Mukanyandwi Sperata batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Mpatswenumugabo ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko akimara kumva iri tangazo bahita bahitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango, bakabamenyesha ko iri tangazo baryumvise.

4. Dukomereje ku butumwa bw’umuryango wa Sesiha Yohani utaravuze aho uherereye muri iki gihe urarangisha umuhungu we Sikubwabo Evariste bakunze kwita Gisimba. Uwo muryango uvuga ko amakuru ye baheruka yababwiraga ko asigaye aba mu nkambi Rubilizi. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umumenyesha ko abavandimwe Nyandwi Celestin, Mukakabanda, Minani Ntigurirwa, Mukantaganda bakunze kwita Gakecuru, Nyiraburi, Macibiri na Kazehe bose bamusuhuza cyane. Bararangiza bamusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nshimiyimana Theoneste bakunda kwita Gasongo, utuye ku murenge wa Ruyema, akagari ka Ruyema, akarere ka Sake, intara ya Kibungo ararangisha umudamu we Mukamana Beatha batandukaniye mu nkambi ya Inela h’I Bukavu, mu 1996. Aramumenyesha ko yamenye ko akiriho, akaba ari Warekare, centre ya Busurungi, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.Aramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Nshimiyimana Theoneste aramumenyesha ko Riboneye na Virginia batahutse kandi bakaba babasuhuza cyane. Arakomeza ubutumwa bwe amenyesha Uwanyiligira Marie Goretti ko itangazo yahitishije kuri radiyo Ijwi ry’Amerika yaryumvise. Ararangiza rero ubutumwa bwe amenyesha Mutarambirwa Damiyani n’umubyeyi we Leonira bamusuhuza kandi ko itangazo yanyujije kuri radiyo BBC bataryumvise.

6. Tugeze ku butumwa bwa Hakizimana Daniel utuye I Kigali akaba akoresha agasanduku k’iposita 3316 Kigali, nimero za telefone 08689276, ararangisha umubyeyi we Nyilinkwaya Emmanuel, Mukasarambu Beatrice, bakunda kwita Mama Delphine n’umugabo we, Bamurange Jeannine, Ndayambaje Charles, Murekatete Vestine na Mukanyandwi Alphonsine. Aba bose bakaba baraburaniye I Shanje mu cyahoze cyitwa Zayire, mu 1996. Arakomeza abasaba ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Hakizimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko Apollinaire, Bety-Joy ndetse n’umugobo we, Berthilde, Alphonsine na Mariette bose babasuhuza cyane. Ngo baramutse bashatse kubandikikira bakoresha aderesi zavuzwe haruguru. Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Mukagasana Agnes utuye mu kagari ka Nyagishayo, umurenge wa Runyinya, mu cyahoze ari komine Rwamiko, intara ya Gikongoro aramenyesha musaza we Ndikuryayo Ignas, Uwambazamaliya Tereziya na Tamari aho bababari hose ko bakimara kumva iri tangazo bagomba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza nka Croix Rouge cyangwa se HCR ikabafasha gutahuka. Mukagasana ararangiza abamenyesha ko Clement ndetse n’abandi bose babasuhuza cyane kandi bakaba bari amahoro.

8. Dukulikijeho ubutumwa bwa Harelimana Joweli bakunze kwita Depite utuye mu kagari ka Buhengeri, umurenge wa Busumba, akarere ka Cyanzarwe, ahahoze ari komine Rwerere ararangisha umubyeyi we Bahinyu Aloyizi. Arakomeza amumenyesha ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi ko yabimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa Callixte Sezibera utuye mu mugi wa Gikongoro ararangisha Benoit. Aramusaba ko aho yaba ari hose akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Arakomeza amumenyesha ko ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be bari barahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire ubu batahutse bakaba bari mu Rwanda. Callixte Sezibera ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko mukuru we Daniel Ntaganira aherutse kwitaba Imana.



Ohereza itangazo ryawe hano

XS
SM
MD
LG