Uko wahagera

Rwanda: Depite A. Mukabaramba Arashaka Kuba Perezida - 2003-07-16


Ku munsi w’ejo tariki ya 16/07/2003 ni bwo ishyaka PPC - Parti Progressiste Centraliste - ryashyizweho na bamwe mu bahoze muri MDR batoye Depite Mukabaramba. Alivera ngo azababere umukandida ku mwanya wa perezida. Bibaye ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda umutegarugori yiyamamariza umwanya wa perezida.

Depite Mukabaranga Alvera yatangaje ko yizeye ko abategarugori bazamutora kuko ngo ari bo bagize umubare munini w’Abanyarwanda. Ibyo bimuha icyizere ngo kuko bo ubwabo bazi neza ko bari barakandamijwe.

Ishyaka PPC ritangaza ko ryamaze kubona ibyangombwa. Uyu munsi ku wa 3 ngo ni bwo ribishyikiriza komisiyo y’amatora.

Hagati aho abakandida bamaze kwitangaza kuva kera bakomeje kugira ibibazo mu gushakisha abantu babashyirira umukono ku byangombwa byabo. Itegeko riteganya byibura amasinya 600 ku bakandida biyamamaza ku giti cyabo mu gihe abamamajwe n'ishyaka basabwa 120 gusa.

Radio Rwanda ivuga ko ngo umwe mu bashakiraga abantu Bwana Twagiramungu Faustin yasinyishije abantu ababeshya ko ari we basinyiraga kugira ngo aziyamamarize kuba depite. Bamwe muri abo bantu batangaje ko ngo bamuhaye amarangamuntu yabo, akaba ari we ku giti cye ubishyiriraho umukono. Ikibigaragaza ngo ni uko batazi gusoma no kwandika. Ibyo ngo byabereye mu Mutara.

Faustin Twagiramungu we yatangarije Ijwi ry'Amerika kuri telefoni ko, ibyo bintu biramutse byarabaye, ngo atari we wamutumye kubikora gutyo n'ubwo ari we wamutumye mu Mutara. Abandi bose yatumye ahandi ngo bitwaye neza.

Faustin Twagiramungu avuga kandi ko biramutse byaragenze gutyo uwo muntu yaba yarabitewe n'iterabwoba riri ku bayoboke be n'abamushyigikiye. Abantu ngo batinya kuvuga ko bamushyigikiye. Uwo muntu wo mu Mutara kandi ngo yaranahakubitiwe.

Twagiramungu avuga icyakora ko ngo nta mpungenge z'amasinya afite. Ya masinya 600 buri mukandida wiyamamaje ku giti cye asabwa ngo yayarengeje cyera.

Na ho ku bavuga ko ngo Twagiramungu yaba yarahawe miriyoni 800 z'amafaranga y'Amanyarwanda kugira ngo azakine ikinamico ryo kwiyamamaza,abo ngo nta bwo abitayeho. Icyo abona ahubwo ngo ni uko guverinoma y'Urwanda itanifuza ko hagira Umunyarwanda umenya ko arimo kwiyamamariza kuba perezida wa repuburika. N'ubu ngo hakwijwe igihuha ko ngo yongeye guhunga kandi ari mu Rwanda.

Dr. Niyitegeka Theoneste we avuga ko asigaje kubona ikirango yagombaga gukoresha muri imprimerie, uyu munsi cyangwa ejo ngo akaba azatanga ibyangombwa bye.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG