Uko wahagera

Abashaka Kuyobora Urwanda Batangiye Kwiyandikisha - 2003-07-14


Ku wa mbere abakandida mu matora ya perezida wa repuburika mu Rwanda batangiye kwiyandikisha muri komisiyo y’amatora.

Kugeza ubu abakandida bamaze kumenyekana muri ayo matora ni bane, ari bo Perezida Paul Kagame, Faustin Twagiramungu wabaye minisitiri w’intebe wa mbere nyuma ya 1994, Jean Nepomuscene Nayinzira wahoze ari minisitiri, hamwe na muganga Dr. Theoneste Niyitegeka.

Abo bakandida uko ari bane, n’abandi baba baba bateganya kwiyamamaza, bagomba kuba barangije kwiyandikisha muri komisiyo y’amatora ku wa gatanu w’iki cyumweru. Nyuma y’aho ni bwo bazashobora kwiyamamaza kugeza tariki 25 z’ukwezi gutaha, ubwo amatora azaba. Amatora y’abadepite na yo azakurikiraho nyuma y’ukwezi.

Amatora ya perezida azaba abaye aya mbere abaye mu Rwanda kuva muri 1994.

Abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda ariko bafite impungenge ko amatora ashobora kuzaburamo umucyo. Mu kwezi kwa 5 umuryango Human Rights Watch wanditse muri raporo yawo ko guverinoma iriho mu Rwanda ubu irimo kugerageza kujegeza abatavuga rumwe na yo, cyane cyane ishyaka MDR, n’andi mashyaka atavuga rumwe na yo.

Ushinzwe umushinga Afurika yo Hagati m’umuryango International Crisis Group, Francois Grignon, avuga ko guverinoma y’Urwanda ihangayitswe n’ibintu bibiri. Icya mbere mbere ngo ni uko FPR ishaka kuguma k’ubutegetsi mu Rwanda. Icya kabiri ngo ni uko FPR idashaka ko amashyaka ya poritiki yongera gukurura inzangano hagati y’amoko mu Rwanda.

Ibyo ngo byatumye ubwisanzure bwose, bwaba ubwa poritiki cyangwa ubusanzwe, bugabanywa cyane, k’uburyo mu Rwanda ngo hari igitugu gikomeye.

Guverinoma y’Urwanda ariko ikomeje kuvuga ko ishyigikiye amatora ari imbere. Umuvugizi w’igisirikari cy’Urwanda aherutse gutangariza ikinyamakuru kimwe ko ngo icyo gisirikari kitazagira umukandida n’umwe gishyigikira.

Aho hari nyuma y’aho amashyaka ya poritiki atavuga rumwe n’ubutegetsi agaragarije impungenge ko igisirikari cy’Urwanda cyakora ibishoboka byose kugira ngo Perezida Kagame agume k’ubutegetsi.



Shakira andi makuru yo mu karere hano.
Saba amakuru muri email yawe hano.

XS
SM
MD
LG